Toyota yongeye kuza imbere mu kugurisha imodoka nyinshi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo mu Buyapani ikora imodoka Toyota, mu mwaka wa 2012 ni yo yaje ku isonga mu kugurisha imodoka nyinshi aho yagurishije imodoka miliyoni icyenda n’ibihumbi 700 mu gihe General Motors yari isanzwe iza imbere yagurishije miliyoni icyenda n’ibihumbi 290.
Muri rusange izi nganda zombi zacuruje imodoka nyinshi, ariko Toyota iza ku isonga ibikesheje imodoka nshya yashyize ku isoko zirimo nka Camry.
N’ubwo aya masosiyete yombi nta yigaragaza ko itewe impungenge n’uko yarushwa kugurisha (...)

Sosiyete yo mu Buyapani ikora imodoka Toyota, mu mwaka wa 2012 ni yo yaje ku isonga mu kugurisha imodoka nyinshi aho yagurishije imodoka miliyoni icyenda n’ibihumbi 700 mu gihe General Motors yari isanzwe iza imbere yagurishije miliyoni icyenda n’ibihumbi 290.

Muri rusange izi nganda zombi zacuruje imodoka nyinshi, ariko Toyota iza ku isonga ibikesheje imodoka nshya yashyize ku isoko zirimo nka Camry.

N’ubwo aya masosiyete yombi nta yigaragaza ko itewe impungenge n’uko yarushwa kugurisha imodoka nyinshi, General Motors ivuga ko muri uyu mwaka izagurisha imodoka nyinshi kurushaho.

GM yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo yari ku mwanya wa mbere mu kugurisha imodoka nyinshi, nyuma y’aho mu mwaka wa 2011 umubare w’izigurishwa na Toyota wari wagabanutse kubera imitingito na ‘Tsunami’ byibasiye u Buyapani.

Sosiyete Volkswagen yo mu Budage ivuga ko mu mwaka wa 2018 izaba iri ku isonga mu gukora no kugurisha imodoka nyinshi, imibare yo muri 2012 ikaba igaragaza ko yazamutse ku gipimo cya 11% nyuma yo kugurisha imodoka miliyoni icyenda n’ibihumbi birindwi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza