Turukiya: Ambasade ya Amerika yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 2 Gashyantare 2013 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Amakuru aturuka mu gihugu cya Turukiya, aravuga ko Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika iri mu murwa mukuru Ankara, yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba, abantu 2 bahasiga ubuzima undi arakomereka bikabije.
Muri aba bitabye Imana, barimo uwagabye iki gitero ndetse n’uwari ushinzwe kurinda ibiro by’iyi Ambasade ariko ngo igisasu kikaba kitageze imbere mu nyubako nk’uko ababibonye babitangaje.
Ambasaderi w’Amerika muri Turukiya Francis Ricciardione yatangarije BBC ko muri aba bakomeretse harimo (...)

Amakuru aturuka mu gihugu cya Turukiya, aravuga ko Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika iri mu murwa mukuru Ankara, yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba, abantu 2 bahasiga ubuzima undi arakomereka bikabije.

Muri aba bitabye Imana, barimo uwagabye iki gitero ndetse n’uwari ushinzwe kurinda ibiro by’iyi Ambasade ariko ngo igisasu kikaba kitageze imbere mu nyubako nk’uko ababibonye babitangaje.
Ambasaderi w’Amerika muri Turukiya Francis Ricciardione yatangarije BBC ko muri aba bakomeretse harimo n’umuturage wari mu nzira agenda.

Umuturage utuye hafi y’inyubako ya Ambasade ya Amerika muri Turukiya, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika The Associated Press ko iyi nzu ikomeye cyane ku buryo ibisate by’ibisasu bitashoboraga gucamo ngo bigere ku bari imbere.

Ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikunze kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino ku Isi, mu mwaka wa 2012, uwari ambasaderi w’iki gihugu Chris Stevens yahitanwe n’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza