Abanyekongo batuye mu mujyi wa Buruseri ku wa gatatu w’iki cyumweru nyuma ya saa sita barigaragambije binjira aho Ambasade ya Congo mu Bubiligi ikorera bita rue Marie de Bourgogne muri komine ya Ixelles, bakubita umukozi wa Ambasade ushinzwe umutekano baboneza mu magorofa ya Ambasade bakomeza guteza akaduruvayo.
Aho polisi y’u Bubiligi ihagereye yafashemo abigaragambyaga bagera kuri 12, nyuma umutekano urongera uba wese.
Kuri uyu wa kane umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi yageze aho bita Matonge higanje Abanyekongo mu murwa mukuru w’u Bubiligi Buruseri, asanga abapolisi ari benshi cyane ku irondo bazengurutse ako gace kabamo amasoko y’Abanyafurika cyane Abanyekongo n’Abanyarwanda.
Uyu munsi mu gitondo icyakora hagaragaye inyandiko ngufi hagati y’Abanyarwanda batuye n’abagenda i Buruseri, zivuga ngo barinde umutekano wabo birinda kwegera ahabera imyigaragambyo bakekaga ko ishobora kubera muri Matonge aho bita Porte de Namur ku isaha ya saa munani mu Bubiligi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |