U Bubiligi : Umunyarwanda Mabenga Jean Pierre ariyamamariza kuba Burugumesitiri


Yanditswe kuya 11-09-2012 - Saa 09:35' na Karirima A. Ngarambe

Umunyarwanda Mabenga Jean Pierre w’imyaka 41, ufite abana 2 n’impamyabushobozi ihanitse mu by’ubukungu na DES (Impamyabumenyi yihariye) mu gucunga umutungo akaba no mu ishyirahamwe nyarwanda DRB-Rugali mu Bubiligi ; ari mu bahatanira kuyobora komini ya Saint Gilles mu matora azaba tariki ya 14 Nzeri 2012.

Komini ya Saint Gilles izwi cyane no kuba ituwe n’abaturage baturuka mu bihugu 130 bitandukanye bikaba bimwe mu biranga ubukungu bwayo mu bijyanye n’imyumvire n’imibereho myiza, ikaba kandi ituwe n’abanyabugeni benshi (Artistes) ndetse ni imwe muri Komini zigize Umurwa mukuru w’u Burayi ari wo Bruxelles.

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, Karirima Aimable Ngarambe.

IGIHE : Ni iki cyaguhaye imbaraga zo kwiyamamariza amatora ya komini utuyemo muri Saint Gilles mu mujyi wa Bruxelles ?

MJP : Icyatumye niyamamariza aya matora muri komini ntuyemo ni ukugira ngo ntange umusanzu mu kubaka iyi komini. Imigambi mfite muri make ni itatu :

Gukora ibishobotse byose kugira ngo urubyiruko ndetse muri rusange abadafite akazi babashe kukageraho dukoresheje neza ibyemezo byafashwe mu rwego rwo gutanga akazi.

Gufasha abikorera ku giti cyabo ndetse no gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo. Icyo nakora ni ugusaba abayobozi bakongera imfashanyo n’ingufu muri urwo rwego.

Gufasha abaturage bashya binjiye cyangwa bimukiye muri komini kugira ngo babashe kugira uruhare mu mibereho myiza yabo n’abandi bahatuye kandi mu bwisanzure.

IGIHE : Kwiyamamaza kwawe harimo iyihe nyungu, ni iki bizakongerera birenze imirimo y’indi wakoraga ?

MJP : Kwiyamamaza kwanjye birerekana ko n’ubwo ntavukiye ino ko mfite ubushake ndetse n’ubushobozi mu gukorera igihugu ntuyemo kandi mfitiye ubwenegihugu. Ibyo bigatuma ngira agaciro muri komini ntuyemo, kimwe n’abandi bose baturuka mu bihugu bya kure nko muri Afurika n’ahandi

IGIHE : Ni ki wamarira Abanyarwanda batuye muri komini utuyemo uramutse utowe ?

MJP : Nindamuka ntowe, nzafasha Abanyarwanda batuye muri komini yanjye kandi mbikore nk’uko ngomba kubikorera buri muturage wa komini ntuyemo. Icyo binzafasha cyane ni uko Abanyarwanda bazanyisangaho, bansaba nk’inama cyangwa se tukigana imishinga. Naho ubundi iyo uyobora cyangwa ukora politiki abaturage bose baba bareshya.

IGIHE : Kuba umukandida muri komini se birakomeye ?

MJP : Kuba umukandida muri komini muri rusange ugomba kuba uri mu ishyaka rya politiki ryakwemeye (ndi mu ishyaka rya politiki ryitwa CDH - Centre Democrate Humaniste), cyangwa se ukaba uri ku ilisiti yasinywe n’abaturage nibura 100. Icyangombwa cyane ni ukugira ubushake n’ubushobozi mu kubaka komini utuyemo.

IGIHE : Nkawe w’umunyapolitiki ukurikirana ibibera mu RDC muri iki gihe, ubivugaho iki ?

MJP : Icyo mbona kandi nemeza ni uko ibibazo by’Abanyekongo bizarangizwa n’Abanyekongo ubwabo. Ak’imuhana kaza imvura ihise. Icyo nifuza ni uko ibibazo bya Congo byarangira vuba maze mu karere k’ibiyaga bigari hakaza umutekano uhagije. Niba Congo isabye inkunga ibihugu by’abaturanyi, ikabikora ku mugaragaro kandi binyuze mu nzira z’ubufatanye, nta kwitana bamwana kwabaho.

IGIHE : Kuki wahisemo gukorera Politiki mu Bubiligi ntuyikorere mu gihugu cyawe cya kavukire cy’u Rwanda ?

MJP : Impamvu ni uko maze igihe ino kitari gito aho nageze tariki ya 12 Nzeri mu mwaka w’1993 naje nje kwiga mu ishuri rikuru rya gisirikare ryitwa “Ecole royale Militaire” riri hano i Bruxelles, nkaba narindangije amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nagumye ino, kuko ubuyobozi bw’ingabo zariho icyo gihe bwadusabye gutaha n’abandi banyeshuri twari kumwe, jye mbabwira ko ntashobora kujya mu bwicanyi n’intambara ntemera ni bwo ngumye mu Bubiligi, bituma ngenda ntanga umusanzu mu buryo nshoboye muri iki gihugu none ngeze aho niyamamaza nk’umunyapolitiki ku mwanya wa Burugumesitiri.

Ku kibazo cyerekeranye n’uko nakora politiki mu Rwanda, nk’uko maze kubisobanura imyaka maze hano impa ubumenyi bwo gusobanukirwa n’imibereho yaho mbese muri make maze kuhamenya kandi ndahakorera ariko igihe nikigera n’i Rwanda naho nahakorera Politiki.

IGIHE : Ni ubuhe butumwa waha Abanyarwanda mu bana muri DRB-Rugali hano mu Bubiligi ?

MJP : Ndabanza nshimire IGIHE ko mwampaye uyu mwanya hanyuma nsabe bazanshyigikire cyane muri aya matora cyane abatuye Saint Gilles n’inshuti zabo.

IGIHE : Murakoze

MJP : Namwe murakoze

Dore ubutumwa bwa Mabenga Jean Pierre yandikiye inshuti ze kuri Facebook :

“Nshuti, baturage ba Komini ya Saint Gilles namwe nshuti z’abahatuye, mbatumiye mu matora ya Komine yacu tariki ya 14 Nzeri 2012, mbasaba no kuzantora kuri lisiti y’ishyaka ndimo CDH kuri N° 6, muzantore kuri N° 9 (Jean-Pierre MABENGA) kugira ngo tubashe guhindura imibereho ibe myiza kurushaho.”

IBITEKEREZO
basomyi nshuti zanjye niba mubyemera mwaretse tukajya dutanga ibitekerezo uko tubyumva ariko tudatukana cg ngo dusebanye ko aribyo bitanga abanyabwenge ?
Musubize12.09.2012 saa 14:19
ndabaza
mwifurije intsinzi pe ! gutinyuka guhangana n'abazungu mwa ?
Musubize12.09.2012 saa 13:29
kalima
Uriya usebya Mabenga ngo yize iJanja ari mu bahagarariye regime y'abicanyi. Mubwire nti vana amatiku aho. Ibyo byo muri rimwe, twese Abanyarwanda ku murongo twari muri MRND kandi ubu turi aho turi intore nzima. Wowe ubwo wari mu rihe shyaka harya ko hari rimwe gusa ?
Musubize12.09.2012 saa 09:50
Marc
niko Marc we, waba uzi umuhanzi Kizito Mihigo ? Ibi nibigaragaza ko utaba i Rwanda ! Ngo muri rimwe ? Kizito asobanura neza izyo umuntu wese upfobya amateka icyo abasaka kugeraho ! Anavugako utema imizi y' igiti aba abashaka imbuto- Amateka ningombwa rero- Kandi nanjye nifurije Mr Mabenga ubuyobozi bwiza ariko agahindura intumbero itari iya MRND si non na ba Bagosora twabemerera bakaza kuyobora. Amahorwe masa kuri MJP- Erega ntushobora gusiba amateka ! Negatif.. kuko muri CV ye y' ubuyobozi yakabaye ashyiramo ko yabaye umuyobozi muri MRND !
12.09.2012 saa 10:42
john
"Umuntu opfobya amateka aba ashaka kwica ejo hazaza....... umunti utema imizi y' igiti...." Kizito Mihigo. Nagiraga ngo nsobanurire uriya wihaye kuvuga ngo amateka adusubiza inyuma. Biterwa nayo ariyo please. Niyo mpamvu ujya kubona ukabona umunya politike wakoranye na Leta imyaka nimyaniko ukabona arahubutse arirutse kubera ko aba yarabayeho mukubeshya no kwiba nka bariya bihishe SA na za USA. Ati uyu mutype icyo yabaye cyose.... bivuga ngo niyo yaba afite imiziro yo kuyobora ntakibazo ? Uragira se ngo nkubwire bimwe mubyo yabeshye igihe yasubizaga Karirima ! Apuuuuu .. ariko mwagiye mubaza ! Uburyo yavuye muri ririya shuli rya Gisirikare urabizi ?? ibyo yavuze se uribwira ko aribyo ! Ayiiiii urambabaje ! Kubeshya ni indwara mbi please ! ikinyoma ntabwo gishobora kubaka u Rwanda jamais ! Ngo yanze iki harya ?? bamuhamagaraga se ngo aze agire ate ? Niba wibuka se communique ya RPF kuri ririya shuli ibyo yarisabye urabyibuka ? Nkwereke copy ? Sha kutigira kumateka ni akaga umugani wa Kizito
Musubize12.09.2012 saa 08:34
John
Icyifuzo : nagirango nisabire umunyamakuru w'igihe mu Bubiligi ngo ajye atugezaho inkuru zisobanuye neza kandi zifitiye akamaro abasomyi benshi b'Igihe.com. Reka nsobanure mu ncamake mpereye kuri iyi nkuru. Ku itariki ya 14 Ukwakira 2012, muri iki gihugu hateganyijwe amatora mu rwego rwa komini na province. Ku rwego rwa komini, abantu biyamamariza kujya muri njyanama (conseil communal) apana kuba ba Meya kandi haba hari amashyaka menshi, amwe akishyira hamwe. Ishyaka cyangwa ihuriro ry'amashyaka rigize abajyanama benshi niryo ritorwamo burugumesitiri ndetse hakavamo (no mu yandi mashyaka rimwe na rimwe) abungirije burugumesitiri (les échevins). Ikindi ni uko iyo ishyaka ritsinze, akenshi uri ku mwanya wa mbere kuri lisite niwe uba meya. Bwana Mabenga rero uri ku mwanya wa cyenda, n'iyo ishyaka rye ryatsinda cyangwa akagira amajwi menshi ku giti cye, ntashobora kuba burugumesitiri w'iriya komini (inayobowe n'ishyaka ry'abasosiyarisiti imyaka n'imyaniko). Ikindi nagarukaho nk'uko hari uwabivuze mbere, muri aya matora hari ababiligi bakomoka mu Rwanda batari bake biyamamaje. Nizere ko ibi bisobanuro biri bufashe usoma iyi nkuru atazi iby'amatora yo kwa Rubereti agenda kandi ko ubutaha muzajya mutujyezaho inkuru zitomoye. Ku ya 14 ukwakira, murashishoze ingirakamaro !
Musubize12.09.2012 saa 02:00
Mukesha
Niko se mukesha, wakwegereye igihe cyangwa ugahimba ikinyamakuru ko mbona akazi wakarushije banyirako, ibyo babyita kwivanga no kwibonekeza. urakoze ariko ntuntuke
12.09.2012 saa 04:26
mukesha1
Mukesha, rwose warebye kure kandi ndabona usobanukiwe n'ibyo amatora ya hano mu Bubiligi. Ariko hari akantu benshi tutari twabonye. Uriya Mabenga mbonye ngo wahoze ahagarariye MRND mu ishuri kuri Janja, akaza no kuba muri Ibuka ndetse na CRB i Buruseli, yakunze gusiragira i Kigali yizeye ko bazamuha umwanya ariko biranga. Sinzi impamvu, niba ari imyitwarire ye hano mu Bubiligi (kuko agatama kamugeraho bigatinda), yagarageje kwigira maneko wa ambassade niba n'ubu ariko bikiri simbizi. Njye ndabona icyo acunga ahubwo atari uriya mwanya yiyamamariza, ahubwo ndabona ariho ategura CV ye kugira ngo nyuma y'amatora yo kuwa 14 ukwakira hano mu Bubiligi, azagaragare nk'umuntu wagirirwa icyizere bityo abe yaboneraho gucengera asubira kugeregeza kubona aho yamenera mu gushaka umwanya mu butegetsi bw'inkotanyi yitwaje iyo CV nyine irimo ko no mu Bubiligi yabaye candidat Bourgmestre, dore ko nyine yifitiye double nationalité. Qui vivra verra !!!
12.09.2012 saa 05:48
Rukundo
Bravo bwana mabenga, ariko insinzi yawe ijyane no guhangana n'izo nkozi z'amabi zituruka ku mugabane wa Afurika
Musubize12.09.2012 saa 00:50
toto
uyu mutype ndamuzi cyane yize i Janja ! Akunda kuyobora kuko yiga n' i Janja yari Conseiller wa MRD igihe murderous regime yari ifite interahamwe no mumashuli ! Ariko lets hope ko yahindutse akaba afite intumbero nziza !
Musubize11.09.2012 saa 16:39
John
John, uyu mutype icyo yabaye cyo cyose ubu ni umuntu w'umugabo kandi ibyo kudusubiza mu mateka twaciyemo ntabwo bitwubaka
12.09.2012 saa 04:27
birababaje kuba ariwe gusa mwabonye ko ari umukandida kandi abanyarwanda babakandida hano barenze 20 ariko birumvikana kuko we yajye muri come
Musubize11.09.2012 saa 12:14
kigunda
Ikinyamakuru nicyo Murwanda gifite amashami hirya no hino ahubwo kuko ntacyo yicyeka yarabahamagaye ngo ngo abereke (abanyarwanda) intambwe yateye mwe rero mwikeka ibindi mukorera mu bwihisho !!!!!!!!!!!!!!!!. Kuko arumunyarwanda se kandi muzima namaboko yandi twungutse kuko Urwanda rwemera double natinality natange n'umusanzu ahandi.
12.09.2012 saa 01:44
mateka
Wowe wiyita Mateka urambaje niba koko hari abo ubana ari abanyarwanda abandi akaba ari abanyarwanya nyabo ntabwo numvise itandukaniro ariko biteye isoni. Ngira ngo niba wumva ko yatanga umusanzu ahandi nuburenganzira bwe bwuzuye ariko igihe.com nireke kugaragaza ko ariwe mucandidat wenyine kuko burya itangaza makuru ritanga ukuri kwinkuru niryo ribura muri africa rititwara nkiryapfiriye abantapolitique nibyo bakora ahubwo ribona ibyiza nibibi politique yabo ikora naho witandukanya abanyarda aho bari hose si non uyu munsi wenda uri hejuru ngiranga avec certitude que ejo uzaba uri hasi kandi ngirango ntibizagushimisha nkuko abari hasi bitabashimishije. merci
12.09.2012 saa 10:46
kigunda
Bravo Bwana Mabenga. Sugira, sagamba tera imbere, turagushyigikiye ! Ni byiza rwose. Uzanyarukire kandi no mu Rwanda udusure dore uhaheruka kera.
Musubize11.09.2012 saa 10:47
Nshuti
Mabenga ko mbona wikirigita ugaseka. Twe turi i Bruxelles nta na hamwe turabona na affiche yawe, none se campagne uzayikora ryari. Keretse niba uyikorera ku Mulindi hamwe na bya bigarasha musindana. Ese wararebye usanga ari wowe ushobora guhangana na Charles Picqué, Ministre Président de la région de Bruxelles Capital et Bourgmestre de Saint Gilles. Ariko koko imbwa ziyise amazina !!!
11.09.2012 saa 15:49
Mahoro
@Nshuti, Mbere yo kugira commentaires mukora mujye mubanza mumenye umuntu mugiye kuyikoraho, uyu mugabo JP Mabenga ahora mu Rwanda, ndetse no mu kwezi kwa 7 k'uyu mwaka yari ahari yasubiye mu Bubili mu mpera zako. Yego ahobora kuba yarahagarutse amaze igihe kinini atahagera, ariko icyo ni ikibazo kijyanye n'amateka kandi ku bimureba nta kibazo afite cyamubuza kujya i Rwanda aho shakiye hose. Nimumwifurize gutsinda ahubwo ndetse munakangurire n'abandi mwaba muzi kwiyamamaza. Amahoro n'Imana y'i Rwanda bibane nawe.
12.09.2012 saa 07:37
Kagabo
Uyu mwene wacu tumwifurije amahirwe menshi muri ayo matora.
Musubize11.09.2012 saa 10:02
Emmanuel
@Mahoro, nizere ko izina ari ryo muntu....Kwitwa mahoro ukarenza ho ibitutsi ariko ndumva bidaha agaciro nyirabyo. Uyu mugabo Mabenga si ikigarasha nk'ibyo wivugira kandi aho ku Mulindi niba uhamuzi ubwo nta kabuza murahahurira kandi ndakeka atabujijwe kuhagera. Ahubwo ndi nkawe nakiyamamaza nanjye cg se nkashaka undi mukandida urusha uriya ingufu aho kumuca intege no kumutuka. Ku kibazo cya affiche, abazigaragaje mbere y'iki cyumweru bose babikoze mu buryo butemewe n'amategeko, kuko kwiyamamaza byemewe n'amategeko, harimo n'izo affiches uvuga, bizatangira officiellement ejobundi kuri 14/09/2012. Mabenga rero yubahirije amabwiriza yo kwiyamamaza ntiyashyuhagujwe. Ndizera ko byumvikanye Mahoro we. Umunsi mwiza
12.09.2012 saa 07:46
Kagabo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!