U Budage: Minisitiri w’uburezi yeguye azira gukopera asoza Kaminuza

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 9 Gashyantare 2013 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Budage aravuga ko uwari Minisitiri w’uburezi Annette Schavan yeguye ku mwanya we, nyuma yo gusanga igitabo yanditse gisoza amashuri ye, yaragikoroshejemo ibyo yari yateruye mu bindi bitabo by’abandi banditse.
Iki gikorwa cyatahuwe na Kaminuza ya Duesseldorf’s Heinrich Heine University, nyuma yo gukora igenzura kuri uyu Mudamu w’imyaka 57 usanzwe ari n’inshuti ikomeye ya Chancellor Angela Merkel w’u Budage.
Mu myaka 33 ishize, ni bwo Annette Schavan yahawe iyi (...)

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Budage aravuga ko uwari Minisitiri w’uburezi Annette Schavan yeguye ku mwanya we, nyuma yo gusanga igitabo yanditse gisoza amashuri ye, yaragikoroshejemo ibyo yari yateruye mu bindi bitabo by’abandi banditse.

Iki gikorwa cyatahuwe na Kaminuza ya Duesseldorf’s Heinrich Heine University, nyuma yo gukora igenzura kuri uyu Mudamu w’imyaka 57 usanzwe ari n’inshuti ikomeye ya Chancellor Angela Merkel w’u Budage.

Mu myaka 33 ishize, ni bwo Annette Schavan yahawe iyi mpamyabushobozi. Nyuma yo gusanga ko hari ibice bimwe bigize igitabo cye, byagiye bivanwa ahantu hatandukanye.

BBC iravuga ko mu mwaka wa 2011, na bwo uwari Minisitiri w’ingabo Karl-Theodor Guttenberg, na we yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gusanga yarakoreshaga impamyabushobozi mpimbano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza