Nyuma y’aho mu minsi ishije imbaga nyamwinshi y’abadashyigikiye ko leta y’u Bufaransa yakwemera itegeko ry’ababana bahuje ibitsina, abarishyigikiye nabo bigabije imihanda nubwo bo baje ari bake.
Kuri iki Cyumweru saa munani z’amanywa nk’uko tubikesha urubuga 20minutes.fr, ibihumbi 150,000 biyerekanye, ariko abarirwanya bo bari baje ku wa 13 Mutarama bagera ku bihumbi 340.
Itegeko ryo kwemerera ababana bahuje ibitsina, ni kimwe mu byo Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, yavuze kuzashyiraho ubwo yiyamamazaga ahanganye na Nicolas Sarkozy umwaka ushize. Iri tegeko rikaba ryaratangiye gusuzumwa mu Nteko ku wa kabiri.
Abarirwanya bavuga ko bidakwiye ko habaho gushyira mu mategeko ko kubana kw’abahuje ibitsina babana, mu gihe bo bavutse ku babyeyi babiri babitandukanyije.
Abarishyigikiye bo bazamura amajwi bavuga ko ari ukubahiriza ubwisanzure bw’uburenganzira bwa buri muntu. Bakigaragambya berekana ko mu Bufaransa rikenewe kwemezwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |