U Bufaransa bugiye gufunga Ambasade 20 nyuma y’inkuru ya Charlie Hebdo


Yanditswe kuya 20-09-2012 - Saa 02:34' na Emmanuel Kwizera

UBufaransa bwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu buzafuga by’agateganyo Ambasade n’amashuri mu bihugu 20 kubera inkuru ishushanyije yatangajwe n’igitangazamakuru Charlie Hebdo, cyashushanyije Intumwa Mohammad.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko izo nyandiko zisekeje zerekana umuhanuzi Mohammad, ngo zishobora guteza ibibazo bidasanzwe nyuma y’amasengesho yo kuwa Gatanu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu u Bufaransa, Laurent Fabius, yavuze ko atewe impungenge n’amashuso 20 yasohotse mu kinyamakuru Charlie Hebdo.

Icyo kinyamakuru cyanditse inkuru zisekeje ku myigaragambyo yo kwamagana Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari yatejwe na filimi yakorewe muri icyo gihugu isiga isura mbi Intumwa Mohammad.

Ibiro by’icyo kinyamakuru byatwitswe mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize, ubwo cyasohoraga ibishushanyo nk’ibyo.

IBITEKEREZO
Ariko se kucyi mbona comment zose zisa nkaho ziri gusa nkaho zishyigikiye ibikorwa by'urugomo bikorwa na bamwe mu ba musulmans bitwaje ngo Intumwa Mouhamad yaharabitswe ? Ubwo mushyize mu gaciro murumva kuvuga ngo Mouhamad bamushushanyije nabi none natwe tugiye kwerekana uburakari bwacu twica abantu aribyo bikwiriye gushimwa ? Ubu se ko hasohotse film ivuga ko Yesu yari umu homosexuel waryamana n'intumwa ninde wabonye cg wumvishe umuntu wishwe n'aba Kristu ngo nuko babajwe niyo film ?
Musubize21.09.2012 saa 03:12
Agaciro
Suko se sha
24.09.2012 saa 08:49
agaciro
Umenya bamwe mutabyumva. Kubera demokarasi yageze ku rwego RUKABIJE muri biriya bihugu, nta rwego ruhari rufite ingufu zo gukuraho freedom of speech. Uwabishyira Abadepite ngo batore itegeko ntibaritora. N'iyo ari ubucucu bwemewe na benshi ni bwo butsinda.
Musubize20.09.2012 saa 09:23
Jose
Harya ngo guhana ikinyamakuru cyangwa umunyamakuru uteza imvururu ni ukumuvutsa uburenganzira bwe ? Ntaho bataniye na Kangura na RTLM mu kubiba ubwicanyi no gushyira igihugu mu mateka mabi kidashobora kwikuramo. None se kuki bemera gufunga embassy cyangwa bakareka abakoramo bakicwa ngo ni ukurengera uburenganzira bwo kubuga icy'umuntu ashatse ? Kwandika cyangwa kuvuga icyo ushatse wirengagije ko gihungabanya umutekano se ni byiza. Abanyaburenganzira mutareba inyungu ya benshi muzasenya isi ! Mbese abasazi bafite uburenganzira bwo gusara cyangwa bwo kuvuzwa ?
Musubize20.09.2012 saa 05:52
P. Mahoro
LES ABUS DE LA LIBERTE TUERONT TOUJOURS LA LIBERTE. (André Maurois)
Musubize20.09.2012 saa 04:27
K
Abazungu ni abirasi cyane koko,mbese kubaha abandi ntibibareba ! Ko mbona iki kinyamakuru gisanzwe gifitanye amateka mabi n'abayisilamu se, none bikaba byadukiriye na Leta yabo ?Mwitegure ikiguzi rero. Kutubaha abandi mu myemerere yabo niyo speech freedom harya ngo tutagira iwacu ? Kuri bo iyo nta mirambo ibonetse n'amazu ngo asenyuke,ayandi atwikwe abantu bahunge, rwose ngo nta democracy muba mufite ! Africans must wake up !
Musubize20.09.2012 saa 03:52
citoyen
Abazungu uvuga ni bande wa mugabo we ? Ibyo bintu bya globalisation ni ingengabitekerezo muzabyivanemo. Ntaho bitaniye no kuvuga ngo abahutu ni abicanyi cyangwa abatutsi ni abagome, abagabo ni ibihubutsi cyangwa abagore ni abasama, abakobwa ni inkozi z"ibibi cyangwa abasore ni inkubaganyi, cyangwa abanyarwanda ni abirasi cyangwa abanyafurika ni abanebwe, abategetsi ni ibisambo cyangwa abaturage ni injiji, .... Nyamara witonwe comment yawe ukayisubiramo ukayitanga neza igitekerezo cyakumvikana kandi kigafasha abandi gutekereza ! Manque de profondeur...
20.09.2012 saa 07:25
Nirere
BAZIYIZIRE MU RWANDA KUKO TWE DUFITE AMAHORO KUKO N'ABATARI ABAYISILAMU, MOHAMMAD TURAMWUBAHA !
Musubize20.09.2012 saa 03:02
K

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!