U Bufaransa bwatunguwe n’urupfu rw’umusirikare wabwo wishwe na Al Shabaab

U Bufaransa bwatunguwe n’urupfu rw’umusirikare wabwo wishwe na Al Shabaab


Yanditswe kuya 15-01-2013 - Saa 15:44' na IGIHE

Nyuma y’uko Al Shabaab igaragarije ifoto y’umurambo ivuga ko ari iy’umusirikare w’Umufaransa, Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa Jean Marc Ayrault yatangaje ko ayo mafoto ateye isoni n’agahinda.

BBC ivuga ko n’ubundi u Bufaransa bwari bwavuze ko umusirikare wabwo hamwe n’uwo yashakaga kurokora bashobora kuba barapfuye, ariko ko nta gihamya bari bafite.

Al Shabaab yavuze ko uwo bafasheho ingwate akiriho, bakongeraho ko bazatangaza urubanza bazamucira nyuma.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO