U Buhinde: Ihohoterwa rikorerwa abagore ryagabanije ba mukerarugendo

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 2 Mata 2013 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore mu gihugu cy’u Buhinde ba mukerarugendo basura iki gihugu bamaze kugiha akato, kuko ngo gisigaye gisurwa na bake ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.
Nk’uko urubuga elle rubitangaza ngo mu bushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ryo muri iki gihugu ry’urwego rw’inganda n’ubucuruzi (ASSOCHAM), bwakozwe kuri ba mukerarugendo barenga 1200 bwerekanye ko abasura u Buhinde bagabanutseho ku kigero cya 25% ku bitsina byombi n’aho ab’igitsina gore (...)

Nyuma y’ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore mu gihugu cy’u Buhinde ba mukerarugendo basura iki gihugu bamaze kugiha akato, kuko ngo gisigaye gisurwa na bake ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Nk’uko urubuga elle rubitangaza ngo mu bushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ryo muri iki gihugu ry’urwego rw’inganda n’ubucuruzi (ASSOCHAM), bwakozwe kuri ba mukerarugendo barenga 1200 bwerekanye ko abasura u Buhinde bagabanutseho ku kigero cya 25% ku bitsina byombi n’aho ab’igitsina gore bagabanutseho ku kigero cya 35%.

Kugabanuka kw’abasura iki gihugu biterwa n’uko ngo abenshi batakizera umutekano wabo muri iki gihugu cyane cyane abagore.

Bimwe mu bihugu bitandukanye ku Isi byabujije ababikomokamo kugana muri iki gihugu kubera ibibazo by’umutekano muke.

Uyu mutekano muke watumye bamwe mu basuraga iki gihugu bahitamo kwigira mu bindi bihugu nka Malaisie na Thaïlande, mu gihe u Buhinde burimo gukora ibishoboka byose ngo budatakaza ba mukerarugendo ndetse na miliyoni zirenga 6 z’amadolari ya Amerika binjizaga mu gihe cy’imyaka 10.

Abafashwe ku ngufu barimo unyeshurikazi wari mu modoka itwara bagenzi mu murwa mukuru New Delhi mu Kuboza 2013 byaje no kumuviramo urupfu, umusuwisikazi wafatiwe mu gace ka Madhya Pradesh ndetse n’Umwongerezakazi wasimbutse iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza