U Buhinde: Undi mugore yafashwe ku ngufu muri bisi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Majyaruguru y’u Buhinde iratangaza ko yataye muri yombi abagabo batandatu bakekwaho uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’umugore wari muri bisi ryabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Polisi yo muri Leta ya Punjab ivuga ko umugore w’imyaka 29 akaba ari we mugenzi wenyine wari uri muri iyi bisi yarengejwe aho yatahaga bikamuviramo gufatwa ku ngufu.
Nk’uko tubikesha Voanews.com, Umushoferi n’umukomvuwayeri b’iyo bisi banze guhagarara aho yari kuviramo, ahubwo bamujyana mu nzu iri (...)

Polisi yo mu Majyaruguru y’u Buhinde iratangaza ko yataye muri yombi abagabo batandatu bakekwaho uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’umugore wari muri bisi ryabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Polisi yo muri Leta ya Punjab ivuga ko umugore w’imyaka 29 akaba ari we mugenzi wenyine wari uri muri iyi bisi yarengejwe aho yatahaga bikamuviramo gufatwa ku ngufu.

Nk’uko tubikesha Voanews.com, Umushoferi n’umukomvuwayeri b’iyo bisi banze guhagarara aho yari kuviramo, ahubwo bamujyana mu nzu iri kure yaho.

Bahageze ngo batumiye abagabo batanu, maze bamufata ku ngufu. Mu gihe abamaze gufatwa bemerera icyaha, uwa karindwi aracyashakishwa n’igipolisi.

Mu kwezi gushize i New Delhi ni bwo nanone muri bisi umugore yafashwe ku ngufu ari muri bisi ndetse bimuviramo gupfa, iki gikorwa kikaba cyaramaganywe n’abantu benshi hirya no hino mu Buhinde basaba ko hajyaho amategeko akaze ahana abafata abagore ku ngufu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza