U Burusiya: Perezida Poutine yasinye itegeko ribuza umwana w’Umurusiya kurerwa n’Umunyamerika

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Ukuboza 2012 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yasinye itegeko ryemeza ko nta mwana w’Umurusiya ukwiye kurerwa n’Umunyamerika ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2012.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 20 minutes.fr, ngo iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2013. Itegeko kandi rikubiyemo na bimwe mu bihano bikomeye u Burusiya bwari bwarafatiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA mu ntambara y’ubutita.
Iri tegeko ariko rije risa n’irisubiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko nazo zari (...)

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yasinye itegeko ryemeza ko nta mwana w’Umurusiya ukwiye kurerwa n’Umunyamerika ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2012.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 20 minutes.fr, ngo iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2013. Itegeko kandi rikubiyemo na bimwe mu bihano bikomeye u Burusiya bwari bwarafatiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA mu ntambara y’ubutita.

Iri tegeko ariko rije risa n’irisubiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko nazo zari zimaze igihe zitoye itegeko risa n’iri muri iyi myaka ishize, aho Amerika yo yari yatoye itegeko ribuza abayobozi b’abarusiya kurara muri Amerika bitewe n’urupfu rw’umunyamategeko wari wapfiriye muri gereza yo mu Burusiya, bikavugwa ko ari abayobozi bo mu Burusiya babigizemo uruhare agakubitwa cyane bitewe n’ubushakashatsi yakoraga mu bijyanye n’imisoro.

Iri tegeko ryatowe n’Abarusiya naryo rikora urutonde rugaragaza Abanyamerika batemewe kugera mu Burusiya, bakekwaho kubangamira uburenganzira bw’abaturage b’Abarusiya.

Ubusanzwe ngo abana 15,000 b’Abarusiya barerwa n’abanyamahanga hagati ya 2008 na 2011, ibihumbi 5 byarerwaga n’Abanyamerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza