Mu mujyi wa Shanghai, ho mu gihugu cy’u Bushinwa, abagabo babiri bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’ibicurane by’inyoni bitari bisanzwe mu bantu.
Nk’uko tubikesha BBC, Umugabo w’imyaka 27 n’undi w’imyaka 87 y’amavuko ni bo bafashwe n’ibicurane muri Gashyantare 2013, baza gupfa nyuma mu kwezi kwa Werurwe ndetse ubu hakaba hari n’umugore w’imyaka 35 wafashwe n’iyo Virusi urembye cyane.
Nk’uko byatangajwe na Komissiyo y’igihugu ishinzwe ubuzima no kuboneza urubyaro , aba bantu uko ari batatu mu kurwara kwabo barakororaga ndetse bakagira n’ibimyira mbere yo gufatwa n’umusonga.
Ku wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2013 ni bwo impuguke muri iyo komisiyo zatangaje ubwoko bw’iyi mikorobe ituruka ku biguruka, itarigeze igaragara mu bantu mbere ari yo yiswe H7N9.
Gusa birakomeye kumva uko iyi mikorobe ikwirakwizwa kuko n’ubwo aba bagabo bombi bari batuye muri Shangai, uyu mugore we akaba aba i Chuzhou mu Ntara y’iburasirazuba ya Anhui, nta hantu aba uko ari batatu bigeze bahurira.
Kuri ubu nta rukingo rw’iyi mikorobe ruraboneka, abashakashatsi bakaba bakirimo kwiga uburyo yinjira mu mubiri w’umuntu.
TANGA IGITEKEREZO