Ubwicanyi bw’i Newton niwo munsi mubi wa Obama kuva yaba perezida

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 31 Ukuboza 2012 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Perezida Barack Obama yatangaje ko umunsi wamubereye mubi kuva yaba perezida ari uwakoreweho ubwicanyi I Newton bwahitanye abantu 26 barimo abanyeshuri 20 b’imyaka itandatu n’irindwi.
Mu kiganiro cyatanbutse kuri televiziyo ya NBC yavuze ko uyu munsi wamubabaje, kandi avuga ko agiye gukoresha imbaraga muri politiki zikumira ubundi bwicanyi bushingiye ku ntwaro.
Mu minsi ishize Obama yari yashinze visi perezida Joe Biden gukusanya ibintu byose byagaragara nk’igisubizo mu gucunga intwaro mu (...)

Perezida Barack Obama yatangaje ko umunsi wamubereye mubi kuva yaba perezida ari uwakoreweho ubwicanyi I Newton bwahitanye abantu 26 barimo abanyeshuri 20 b’imyaka itandatu n’irindwi.

Mu kiganiro cyatanbutse kuri televiziyo ya NBC yavuze ko uyu munsi wamubabaje, kandi avuga ko agiye gukoresha imbaraga muri politiki zikumira ubundi bwicanyi bushingiye ku ntwaro.

Mu minsi ishize Obama yari yashinze visi perezida Joe Biden gukusanya ibintu byose byagaragara nk’igisubizo mu gucunga intwaro mu baturage. Obama nawe avuga ko azagenzura ibizaba byashyizweho n’itsinda rya Joe Biden.

Perezida Obama ariko ntacyo yavuze ku cyifuzo cyo gushyira intwaro mu mashuri. We yatangaje ko kuva ubwo bwicanyi bwaba ababyeyi benshi bumvise cyaba igisubizo.

Obama asobanura ko we icyo yemera ku bijynye n’intwaro mu baturage ari uko bareka kugurisha intwaro nini, izifite sharigeri zifite ubushobozi buhambaye ndetse hakagenzurwa imibereho y’umuntu ushaka kugura intwaro.

Hashize iminsi 17 ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bo mu ishuri ribanza I Newton muri leta ya Connect-cut bubaye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragara nk’izashyuhijwe umutwe n’ubu bwicanyi, kuko hari byinshi mu mategeko arebana n’itungwa ry’imbunda n’abaturage bishobora guhinduka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza