Nyuma y’impanuka y’indege iheruka kuba igahitana abasirikare barindwi bo mungabo za Uganda zirwanira mu kirere, ku itariki ya 7 Ukwakira 2012, Perezida Kaguta Museveni yirukanye abakuru b’ingabo babiri nyuma y’ukwezi hakorwa iperereza.
Lt.Gen.Jim Owoyesigire wari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere na Brig. Moses Rwakitarate, wakoraga mu biro bikuru by’ingabo, birukanywe nyuma y’iperereza ryatangijwe na Gen.Salim Saleh mu kureba icyaba cyarateye impanuka yabereye ku musozi wa Kenya, aho ingabo zayiguyemo zerekezaga mu gihugu cya Somaliya kubungabunga amahoro.
Mu itangazo Perezida Museveni, umukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda yohereje mu bigo bitandukanye bya gisirikare, rikaba rivuga ko aba basirikare bombi bavanywe mu gisirikare cya Uganda, ariko kugeza ubu impamvu nyayo ntiramenyekana.
Hagati aho Lt.Gen.Owoyesigire yahise asimburwa na Brig.Sam.Turyagyenda naho Brig.Rwakitarate asimburwa na Lt.Col.Charles Lutaya wahise anahabwa ipeti rya Colonel.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda Col.Felix Kulayigye, yatangarije ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru, ko kwirukanwa kw’aba basirikari, biri mubyo ubuyobozi bw’ingabo za Uganda bwemereye abaturage gukurikirana icyateye impanuka y’izo ndege, n’ubwo kugeza ubu icyabiteye nyakuri kitarashyirwa ahagaragara.
Col.Felix Kulayigye yakomeje agira ati “njye rwose sindamenya neza icyateye kwirukanwa kwa Brig.Rwakitarate kuko sindabona raporo neza, ariko mfite ikizere ko mu mwanya uri imbere igihugu kiri buze kumenya niba iyi mpanuka yaratewe n’ibibazo byo mu buyobozi bw’ingabo cyangwa ari ikibazo cy’abatwaraga iyi ndege.”
Muri Kanama uyu mwaka nibwo indege z’igisirikare cya Uganda zakoze impanuka mu gihe zerekezaga muri Somaliya, bituma Perezida Museveni abaza abagaba b’ingabo impamvu bemereye indege kunyura mu misozi mu zidafite ubushobozi bwo guca mu butumburuke bw’umusozi wa Kenya.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |