Umuhindekazi yapfuye nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagabo batandatu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Ukuboza 2012 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 23 ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde uherutse gufatwa ku ngufu n’abagabo batandatu ku itariki ya 16 uku kwezi, yapfuye ku wa 29 Ukuboza mu gihugu cya Singapole mu bitaro bya Mount Elizabeth Hospital nyuma yo kugeregeza kwitabwaho n’abaganga bikananirana.
Uyu munyeshuri w’imyaka 23 yafashwe ku ngufu, ubwo yari kumwe na mugenzi we mu bari muri mujyi wa New Delhi muri bisi, aho abagabo bagera kuri batandatu bose bamufashe ku ngufu mu gihe kingana n’isaha yose.
Nyuma y’ifatwa ku (...)

Nyuma y’ifatwa ku ngufu ry’uyu mukobwa, abaturage b’u Buhinde bakoze imyigaragambyo ikomeye basabaga Leta ko yashyiraho amatageko akaze mu gukumira abakomeje gufata abagore ku ngufu muri icyo gihugu. Iyo myigaragambyo yatumye umwe mu bayobozi ba Polisi yicwa.

Umwe mu baganga wavuraga uyu mukobwa muri Singapore, Kelvin Loh, yatangarije BBC ko bakoze uko bashoboye ngo bite ku buzima bw’uyu mukobwa, ariko biba iby’ubusa kuko ngo yari yakomerekejwe bikomeye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza