Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kugira ngo isi ibashe kwihaza mu biribwa kandi hatangijwe ibidukikije hakenewe ubufasha no kwita ku muhinzi muto.
Ubu butumwa umukuru w’igihugu yabutanze kuri uyu wa gatatu mu nama ya 35 y’ikigega mpuzamahanga cyita k’ubuhinzi (IFAD) yabereye i Roma mu Butaliyani.
Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri iyi nama ifite insanganyamtsiko igira iti : "Ubuhinzi buciriritse bukorwe mu buryo burambye bugaburire isi kandi bunarengera ibidukikije" ; yagaragaje ko hakenewe uburyo bwo gufasha abahinzi baciriritse bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Yagize ati : "Kugira ngo tuzagere kuri izi ntego zifitanye isano arizo : guhaza isi mu biribwa no kurengera ibidukikije, bidusaba gukora ibyo tuziko bitanga umusaruro. Turasabwa gushyigikira no gushora imari mu buhinzi buciritse. Ibyo bizongera umusaruro w’ubuhinzi, bizagira uruhare mu kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene, ari nako ibidukikje bibungwabungwa. Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ubuhinzi buciriritse nibwo bubeshejeho abaturage benshi. Ibyo byerekana ko buri muhinzi afite akamaro ndetse nta ugomba gusuzugurwa ngo ni uko ari muto."
Perezida Kagame kandi yerekanye ko abahinzi bato bari mu bafashije u Rwanda kugera ku rwego rwo kwihaza mu biribwa.
Aha avuga ko mu myaka itanu ishize ubuhinzi bw’u Rwanda bwazamutse ku kigereranyo rusange cy’umunani ku ijana, ku buryo byanatumye Abanyarwanda bagera kuri miliyoni bava mu cyiciro cy’abakene.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari gahunda u Rwanda rwashyizeho zirimo zifasha abaturage mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi zirimo : gahunda ya girinka, guhuza ubutaka ndetse n’ibirebana n’imbaturabukungu. Aha yashimangiye ko guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda bijyana no kurengera ibidukikije.
Yagize ati : "Twabonye ko umusaruro w’ubuhinzi ushobora kurushaho kuba mwinshi iyo gahunda zo kurengera ibidukikije zinjijwe muri gahunda z’ibikorwa by’ubuhinzi, niyo mpamvu turimo dushyira ingufu mu bikorwa byo guca amaterasi ku misozi mu rwego rwo kugabanya isuri no gufata ubutaka bwera, turimo kandi gusubiranya amashyamaba yari yarangiritse kandi tunatunganya neza ibishanga kugira ngo bikoreshwe mu buhinzi kandi binabungwabungwe."
Ku rundi ruhande ariko Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibigikenewe gukorwa birimo kongera imbaraga mu bushakashatsi hagamijwe kugera ku rwego rwo kongera umusaruro mu bwinshi n’ubwiza kadi ubonetse ukongerwa agaciro. Asanga kandi abahinzi baciriritse bagomba koroherezwa kubona imali kugira ngo barusheho kuzamura ibikorwa byabo bifite uruhare runini ku isi.
Ishami rya loni ryita k’ubuhinzi (FAO) rivuga ko abahinzi bato aribo bafite 77% by’amasambu miliyoni 525 ariho ku isi yose.
Kanda HANO urebe ijambo rirambuye Perezida Kagame yahavugiye.
Foto : Urugwiro Village
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
François Hollande yashyizeho guverinoma nshya
17.05.2012 |
|
Irani iraregwa kugurisha intwaro zayo muri Syria
17.05.2012 |
|
Kaberuka Donald yatumiwe na Obama mu nama ya G8
17.05.2012 |
|
Yagizwe umwere nyuma y’imyaka 23 yarakatiwe urwo gupfa
16.05.2012 |
|
Umunyayisilayeli ushinjwa kwica no gutata Irani yishwe amanitswe
15.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |