Umunyeshuri w’Umunyarwanda, Elyahb Allie Kwizera wiga muri kaminuza ya Central Arkansas muri Amerika ari muri 15 ishuri ryatangaje ko rizohereza mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama, ku wa mbere tariki 21 Mutarama 2013.
Elyahb Allie Kwizera yagiye kwiga muri Amerika ahawe Buruse na Perezida Paul Kagame mu 2009,
Abo banyeshuri uko ari 15 barimo Kwizera bazaba bari kumwe n’abandi baturage 330 ba Leta ya Arkansas. Bazahaguruka ku itariki ya 19 Mutarama bajya i Washington D.C hazabera uwo muhango.
Nk’uko kaminuza yabitangaje guhitamo abo banyeshuri 15 barimo Umunyarwanda byakozwe hashingiwe ku matora y’uburyo basubije neza ibibazo cy’icyo bizabamarira kujya kwitabira uwo muhango.

Mbere yo kujya kwiga muri Amerika mu 2009, Kwizera yari arangije muri Groupe Scholaire Officiel de Butare .
Elyahb Allie Kwizera w’imyaka 22 yavukiye i Kigali yiga ‘Chemical engineering’ muri Amerika.
Abantu benshi bishimira kwitabira umuhango ukomeye wo kurahira kwa Perezida w’igihugu gikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umwe mu barimu wa kaminuza Kwizera yigamo, Portia Crawford amaze kumenya ko nawe azajyayo, yagize ati “Birandenze kubonaamahirwe yo kuzitabirauwo muhango.”
Perezida Barack Obama agiye kurahirira kuyobora manda ya kabiri, imara imyaka ine, ikaba n’iya nyuma yemerewe nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yunusu wa Maridadi yasize u Rwanda ari amatongo agarutse araruyoberwa
20.05.2013 |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |