Umutwe wa Al-Shabab watakaje akarere ka Kisimayo


Yanditswe kuya 30-09-2012 - Saa 09:26' na Jotham Ntirenganya

Ingabo zigize umutwe wa Al-Shabab zatangaje ko zimaze gutakaza aho zari zifite ibirindiro mu majyepfo y’agace ka Kisimayo, nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje n’ingabo z’ubumwe bw’Afurika ku wa Gatanu ushize.

Ingabo za Kenya zifatanyije n’iza Somali zagabye igitero kuri al-Shabab ku itariki ya 28 aho imirwano yari ikomeye ku mpande zombi.

Umukuru w’ingabo za Somalia yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari atarinjira mu mujyi n’ingabo ze nyuma y’aho Al-Shabab ihaviriye.

Ibitendo byakozwe (Military tactics)

Umuvugizi wa Al-Shabab, Ali Mohamud Rage yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ati ”Ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwategetse ko dusubira inyuma mu masaha ya nijoro, ariko ni ibanga rya gisirikare.”

Mohamud Rage yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ko Umujyi wa Kisimayo bamaze kuwuvamo koko ariko yongeraho ati ”Abo duhanganye ntibarahagera”. Yongeyeho ati ”Mubareke binjire muri uriya mujyi ugiye kubamo isibaniro ry’intambara muzirebere uko bizabagendekera”.

Umuvugizi w’igisikare cya Kenya, Col Cyrus Oguna yavuze ko ingabo z’Ubumwe bw’Afurika zigenzura agace k’Amajyepfo ka Kisimayo bakaba biteguye kwinjira mu turere tw’Amajyepfo twose.

Minisitiri w’ingabo muri Kenya yatangaje ko abaturage bishimiye kuba Al-shabab yakuwe muri uwo mujyi, ndetse bakiriye ingabo z’Afurika n’amaboko yombi.

Uwungirije Minisitiri w’Intebe muri Kenya, Musalia Mudavadi yavuze ko gusubira inyuma kwa Al-Shabab bigaragaje intege nke uyu mutwe usigaranye, avuga ko zitazongera kubyutsa umutwe kuko zambuwe icyambu zanyuzagaho intwaro.

Kugeza ubu Radio Al-Shabab yumvikaniragaho na yo yacecetse, cyakora umunyamakuru wa BBC yatangaje ko hari ubwoba ko gusubira inyuma byaba atari ugutsindwa bikaba ari ibanga rya gisirikare bikaba byakongeza imirwano ikomeye.

Uyu munyamakuru yongeraho ko ubwoko bwasigaye hari hantu busanzwe buzwiho gushyigikira Al-Shabab bityo bigatera abayobozi gushidikanya.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!