Inkubi y’umuyaga Abanyamakuru bise Sandy yahitanye abantu 14, 13 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umwe muri Canada, mu gihe miliyoni eshatu bo babuze umuriro w’amashanyarazi.
Uko amasaha agenda yicuma, imibare y’ibyangiritse iragenda yiyongera muri Amerika na Canda ahegereye inyanja. Abantu 14 bapfuye bazize iyo nkubi y’umuyaga, imyuzure y’amazi yabateye aho batuye itewe na « Sandy ».
Amakuru aturuka muri aka gace aturutse ku banyamakuru bari bakagiyemo gukurikirana iby’amatora aratangaza ko miliyoni eshatu z’ingo zo muri Amerika zaraye zibuze umuriro w’amashanyarazi.
Imihanda ngo imeze nk’amatongo mu mijyi myinshi nka New York. Hageze n’aho bimura abantu bari barwariye mu bitaro bya kaminuza biri muri uwo mujyi wa New York.
Umuyaga w’inkundura wari ufite imuvuduko wa kilometero 130 ku isaha. Abaturage baturiye inkengereo z’inyanja bahungishirijwe kure yayo, mu yindi mijyi minini abaturage babujijwe kuva mu ngo kubera umutekano wabo.
Ibi bibaye mu gihe hari hasigaye iminsi umunani ngo habeho amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abenshi mu bamenyereye ibya politiki babikurikiranira hafi baremeza ko byahungabanyije cyane izo gahunda z’amatora, Perezida Obama we ejo akaba yaratangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza ngo abanze ahangane n’iki kibazo.
Barack Obama yatanze ubutumwa bugira buti "icyihutirwa ni ugufasha abantu kuva muri ako kaga mu buryo ubuzima bwabo bubungabungwa byintangarugero."
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
|
U Bufaransa bwemeje ko ubukungu bwabwo bwifashe nabi
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |