USA: Urubura rwibasiye zimwe muri Leta zo mu Burasirazuba

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 10 Gashyantare 2013 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Zimwe mu Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibasiwe n’urubura rwinshi, kuburyo byatumye ibikorwa byinshi bihagarara ndetse n’ingendo zirimo n’izindege zirahagarara.
Uru rubura rwatangiye kuwa kuwa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2013, aho leta zibasiwe cyane ari iziherereye mu gice cy’Amajyaruguru y’Iburasirazuba, ni ukuvuga Massachusetts, Rhode Island, Connecticut, New York, Maine na New Hampshire.
Hafi metero zirenga ebyiri nizo zaguye mu bice bimwe na bimwe, kuburyo byateye (...)

Zimwe mu Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibasiwe n’urubura rwinshi, kuburyo byatumye ibikorwa byinshi bihagarara ndetse n’ingendo zirimo n’izindege zirahagarara.

Uru rubura rwatangiye kuwa kuwa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2013, aho leta zibasiwe cyane ari iziherereye mu gice cy’Amajyaruguru y’Iburasirazuba, ni ukuvuga Massachusetts, Rhode Island, Connecticut, New York, Maine na New Hampshire.

Hafi metero zirenga ebyiri nizo zaguye mu bice bimwe na bimwe, kuburyo byateye ihagarara ry’ingendo nyinshi, dore ko hari n’ingo zabuze umuriro w’amashanyarazi.

Mu igwa ry’uru rubura kandi hari higanjemo umuyaga kuburyo ndetse nko mu Mujyi wa Boston hari hari umwijima kubera uwo muyaga, kuburyo byanatumye zimwe mu nganda zihagarika ibikorwa byazo.

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Boston baganiriye na IGIHE, batangaje ko babujijwe kujya kukazi bagategekwa kuguma mu ngo zabo, kubera gutinya ingaruka zashoboraga guterwa n’uru rubura.

Hari andi makuru avuga kandi ko zimwe mu ngendo z’indege na za gariyamoshi zahagaze kuri uyu wa Gatandatu, kubera ko ikirere kitari cyifashe neza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza