USA zahungishije abayihagarariye muri Central Africa

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Francois Bozize wa Central Africa bukomeje kugarizwa n’ababurwanya, igihugu cya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiratangaza ko cyabaye kivanyeho abagihagarariye mu rwego rwo kubacungira umutekano.
Amakuru dukesha BBC aravuga ko Leta ya Amerika yatangaje ko kuba yavanye abayihagarariye muri iki gihugu bitavuze ko umubano hagati y’ibi bihugu wahagaze, ahubwo ngo ni mu rwego rwo gucunga umutekano w’abaturage bayo.
Ibi nyamara bibaye mu gihe Perezida wa (...)

Ibi nyamara bibaye mu gihe Perezida wa Central Francois Bozize yari yasabye igihugu cy’u Bufaransa na Amerika kumutera inkunga kugira ngo ahashye izi nyeshyamba.

Umunyamakuru wa BBC uri i Bangui mu murwa mukuru wa Central Africa, aratangaza ko abatuye uyu mujyi bakomeje guhunika kuko bikanga ko inyeshyamba zizwi ku izina rya Seleka zishobora kuhagaba ibitero vuba.

Izi nyeshyamba za Seleka zishinja Leta kuba itarubahirije amasezerano bagiranye mu mwaka wa 2007, bakavuga ko bagomba kuvanaho ubu butegetsi bwa Perezida Bozize n’ubwo yitabaje Ingabo z’u Bufaransa zirenga 200.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza