USA zemeje kohereza indege zitagira abapilote muri Mali

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafashe umwanzuro wo kohereza indege zitagira abapolote (drones) mu gihugu cya Mali ahari ingabo z’u Bufaransa zagiye gufasha Leta kurwanya abigometse ku butegetsi.
Amakuru dukesha JeuneAfrique avuga ko uyu mwanzuro Amerika yawufashe nyuma y’aho ingabo z’u Bufaransa zigiriye muri Mali, iki gihugu kikaba gikomeje kuvugwamo ibikorwa bigirira nabi ikiremwa muntu.
Jeune Afrique kivuga ko uyu mwanzuro wafashwe na John Brennan, umuyobozi w’ibiro (...)

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafashe umwanzuro wo kohereza indege zitagira abapolote (drones) mu gihugu cya Mali ahari ingabo z’u Bufaransa zagiye gufasha Leta kurwanya abigometse ku butegetsi.

Amakuru dukesha JeuneAfrique avuga ko uyu mwanzuro Amerika yawufashe nyuma y’aho ingabo z’u Bufaransa zigiriye muri Mali, iki gihugu kikaba gikomeje kuvugwamo ibikorwa bigirira nabi ikiremwa muntu.

Jeune Afrique kivuga ko uyu mwanzuro wafashwe na John Brennan, umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika CIA. Kohereza indege zitagira abapilote muri Mali bizakorwa mu rwego rwo kurwanya intagondwa z’Abayisilamu.

Brennan avuga ko ibi byatanze umusaruro ubwo izi ndege zakoreshwaga muri Afghanistan, Pakistan, Yemen na Somalia.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza