Vienne: Isosiyete nyarwanda yegukanye igihembo cya CQE

Yanditswe na
Kuya 23 Werurwe 2012 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

REPRO Ltd ni Sosiyete nyarwada iciriritse, itanga serivisi z’ingufu mu byaro. Iherutse kwegukana igikombe cya Century International Quality ERA (CQE) cyatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga BID (Business Initiatives Directions) uteza imbere serivisi zinoze.
Iyi sosiyete yahawe iki gihembo mu nama y’uyu muryango yabaye kuva ku itariki 10 kugeza kuri 11 Werurwe 2012, biturutse ku bikorwa byayo by’indashyikirwa mu guteza imbere ingufu mu Rwanda aho bashinze urugomero rw’amashyanyarazi rwitwa Murunda (...)

REPRO Ltd ni Sosiyete nyarwada iciriritse, itanga serivisi z’ingufu mu byaro. Iherutse kwegukana igikombe cya Century International Quality ERA (CQE) cyatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga BID (Business Initiatives Directions) uteza imbere serivisi zinoze.

Iyi sosiyete yahawe iki gihembo mu nama y’uyu muryango yabaye kuva ku itariki 10 kugeza kuri 11 Werurwe 2012, biturutse ku bikorwa byayo by’indashyikirwa mu guteza imbere ingufu mu Rwanda aho bashinze urugomero rw’amashyanyarazi rwitwa Murunda Micro Hydro Power Plan, ku mugezi wa Rwishwa uri mu ntara y’u Burengerazuba.

Umuyobozi mukuru wa REPRO Ltd Gregory Tayi, yatangaje ko sosiyete ye yatumiwe muri iki gihembo, nk’isosiyete ya mbere yigenga yatangije urugomero rw’amashyarazi muri aka karere.

Yakomeje avuga ko REPRO ifite intego yo gukora, gukwirakwiza no kugurisha ingufu, kuva muri 2008 bakaba bamaze gukora umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Murunda ari narwo rwatumye bahabwa iki gihembo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu, yafunguye ku mugaragaro uru ruganda rw’amashyarazi ku itariki 25 Gicurasi 2011, hari n’Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda wateye inkunga uyu mushinga binyuze muri PSP Hydro GTZ.

Gragory Tayi, yatangaje ko gutangiza uyu mushinga bitari byoroshye habe na gato, agira ati:”Nkuko mubizi urugomero rw’amashyarazi uko rwaba rungana kose rukenera ibikoresho by’ubukanishi, ibikoresho by’amashyarazi ndetse n’ubwubatsi, uyu mushinga ukenera ubushobozi bunini bw’amafaranga.”

Yongeyeho nubwo baje kubona inguzanyo ya banki byagoranye kumyuvisha, dore ko banki zitamenyereye gushora amafaranga mu mishinga nk’iyi.

REPRO yahawe igihembo, mu gihe Leta y’u Rwanda, imaze iminsi ishishikariza abashoramali bo mu Rwanda no hanze, gushora amafaranga yabo mu mishinga y’ingufu, dore ko ingufu zikiri nke mu Rwanda ugereranije n’isoko rihari.

Hejuru ku ifoto: Umuyobozi mukuru wa REPRO ltd, Gregory Tayi yakira igihembo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza