Kwamamaza

Yemen: Ambasaderi wa Amerika yashyiriweho ikiguzi ngo yicwe

Yanditswe kuya 31-12-2012 saa 07:06' na James Habimana
     


Amakuru aturuka mu gihugu cya Yemen, aravuga ko ishami rya Al-Qaida rikorera muri iki gihugu, ryatangaje ko igihembo cya zahabu gifite agaciro k’ibihumbi 160 by’amadorari ya Amerika, kizahabwa umuntu wese uzivugana Ambasaderi wa Amerika muri Yemen.
Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara mu binyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, buravuga ko yaba Ambasaderi wa Amerika muri Yemen cyangwa undi musirikare wese ukomoka muri Amerika uri muri iki gihugu, agomba kwicwa kandi uzabica akazabihemberwa. (...)

Amakuru aturuka mu gihugu cya Yemen, aravuga ko ishami rya Al-Qaida rikorera muri iki gihugu, ryatangaje ko igihembo cya zahabu gifite agaciro k’ibihumbi 160 by’amadorari ya Amerika, kizahabwa umuntu wese uzivugana Ambasaderi wa Amerika muri Yemen.

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara mu binyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, buravuga ko yaba Ambasaderi wa Amerika muri Yemen cyangwa undi musirikare wese ukomoka muri Amerika uri muri iki gihugu, agomba kwicwa kandi uzabica akazabihemberwa.

Nyuma y’aho aya makuru ashyiriwe ahagaragara, Ambasadari wa Amerika muri Yemen, Gerald Feierstein yirinze kugira byinshi atangariza ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP dukesha iyi nkuru.

Umutwe wa Al-Qaida ukorera muri Yemen ufatwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umutwe ukomeye w’iterabwoba ku Isi. Uyu mutwe na wo ntiwahwemye guhitana abayobozi batandukanye b’ingabo za Amerika, ariko Leta y’iki gihugu na yo ikaba ikunze gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu guhitana abayoboke ba Al-Qaida.

Tariki ya 11 Nzeri uyu mwaka, uwari Ambasaderi wa Amerika muri Libya, Chris Stevens, yivuganywe n’abakora ibikorwa by’iterabwoba bakorera muri iki gihugu, mu mujyi wa Benghazi.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved