Abakiri bato barasabwa gutera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura igihe gito ngo hibukwe intwari zitangiye igihugu, abakiri bato barasabwa kurebera ku rugero rw’intwari z’u Rwanda, bagakura bakora ibikorwa by’indashyikirwa byazatuma na bo bazajya bibukwa nk’intwari cyangwa bakambikwa imidari n’impeta z’ishimwe.
Ibyi byagarutsweho na Kalisa Edouard Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama, ikiganiro cyanitabiriwe n’uhagariye (...)

Mu gihe habura igihe gito ngo hibukwe intwari zitangiye igihugu, abakiri bato barasabwa kurebera ku rugero rw’intwari z’u Rwanda, bagakura bakora ibikorwa by’indashyikirwa byazatuma na bo bazajya bibukwa nk’intwari cyangwa bakambikwa imidari n’impeta z’ishimwe.

Ibyi byagarutsweho na Kalisa Edouard Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama, ikiganiro cyanitabiriwe n’uhagariye inteko y’ururimi n’umuco, ndetse n’ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, basobanura ibijyanye na gahunda yo kwibuka intwari muri uyu mwaka.

Nk’uko biteganijwe kuva tariki 23 kugeza 31 Mutarama uyu mwaka, ni icyumweru cyahariwe kuzirikana intwari z’igihugu, hazatangirwamo ibiganiro ku biranga intwari, ubuzima n’uburyo zitoranywa, gusobanura ibyiciro byazo, gushishikariza abanyarwanda kwihesha agaciro kagaragarira mu gukunda igihugu, kucyitangira, kwitangira abandi no kwigana ibikorwa byiza byaranze intwari.

Tariki ya mbere Gashyantare nk’uko bisanzwe ukaba ari wo munsi mukuru ku rwego rw’igihugu wo kwizihiza intwari z’u Rwanda, umunsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari ni Ishingiro ry’Agaciro n’iterambere”.

Kalisa yakomeje asaba ko muri icyo cyumweru, ababyeyi bajya bazana abana babo mu biganiro, kugira ngo bazakurane umuco w’ubutwari.

Muri uyu mwaka ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe bwavuze ko nta ntwari nshya zizatangazwa ndetse nta n’abantu bazambikwa impeta cyangwa imidari by’ishimwe bari baboneka bafite ibikorwa bibashyira muri ibyo byiciro, gusa ubushakashatsi bugikomeje.

Ni ku nshuro ya 19 uyu munsi ugiye kwizihizwa, harishimirwa ko ubu abanyarwanda benshi bamaze kwinjiza mu mico yabo ubutwari nko guhiga, kurwanya ikibi, kwikemurira ibibazo n’ibindi, n’ubwo n’ibigwari bitanga serivisi mbi, bihohotera abana n’ibindi na byo ntaho byagiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza