Amaherezo y’uduhanga bivugwa ko ari utw’abanyarwanda twajyanywe mu Budage

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Umwaka ugiye gushira umuryango Prussian Cultural Heritage Foundation ucunga inzu ndangamurage z’i Berlin utangaje ko ubitse uduhanga dusaga igihumbi tw’Abanyarwanda, twajyanywe ubwo u Budage bwari bukolonije u Rwanda.

Mu duhanga uwo muryango watangaje ko ubitse harimo kandi n’udusaga 60 twaturutse muri Tanzania. U Budage bwakolonije u Rwanda kuva mu mwaka wa 1885 kugeza mu 1918.

Bivugwa ko utwo duhanga twajyanwaga mu Budage ngo hakorwe ubushakashatsi ku bwoko bw’abantu. Inkuru yagaragaye bwa mbere mu binyamakuru, abayobozi batandukanye bo mu Budage basaba ko utwo duhanga dusubizwa mu bihugu twaturutsemo.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, yatangaje ko hari byinshi bigikorwaho ubushakashatsi mbere yo kuba utwo duhanga twagarurwa mu Rwanda, ngo kuko nta nubwo haremezwa niba koko ari utw’abanyarwanda.

Umuryango Prussian Cultural Heritage Foundation wavuze ko nta kibazo kiri mu gusubiza utwo duhanga mu bihugu twaturutsemo ariko ko hazabanza kwerekanwa ibyangombwa ko koko abo bantu bahoze ari abaturage b’ibyo bihugu.

Ambasaderi César yatangaje ko baganiriye n’uwo muryango, bakemeranya kubanza gukora ubushakashatsi kugira ngo hemezwe niba koko abo bantu barakomokaga mu Rwanda.

Ati “Ikintu cy’ibanze kandi cyihutirwa twibanzeho ni ugushaka kumenya neza niba koko utwo duhanga ari utw’abanyarwanda n’uburyo twageze mu Budage. Twaganiriye n’ubuyobozi bw’inzu ndangamurage y’aho utwo duhanga tubitse, twemeranya ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya amakuru y’impamo ku bijyanye n’inkomoko y’abo bantu.”

Prussian Cultural Heritage Foundation ngo yamenyesheje Ambasade y’u Rwanda mu Budage ko iri mu myiteguro y’ibanze y’igikorwa cy’ubushakashatsi kizahuza inzobere zo mu Budage n’izo mu Rwanda hagamijwe kumenya inkomoko ya bene utwo duhanga.

Utwo duhanga aho turi tubitse mu nzu ndangamurage, ariko igihugu kigaragaje ko ari utwacyo gishobora kudukoresha ikindi nko kudushyingura.

Ambasade y’u Rwanda mu Budage ivuga ko ibiganiro bitaragera ku rwego rwo kumenya icyo uduhanga tuzakoreshwa, ariko ngo nibirangira inzego za Leta bireba zizagena icyo tuzakorerwa.

Deutsche Welle umwaka ushize yatangaje ko utwo duhanga ari utw’inyeshyamba zabaga zigometse ku bakoloni b’Abadage hanyuma bakazica.

Kuri ibi, Ambasaderi César yagize ati “Twe nta gihamya dufite ko bishwe, icyo twumva ni uko hari uduhanga tw’abantu bivugwa ko bafite inkomoko mu Rwanda. Twizeye ko ubushakashatsi buzatugeza ku kuri kw’amateka y’utwo duhanga.”

U Budage bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’isi yose, mu bihano bwahawe harimo kwamburwa ibihugu bwari bukolonije. U Rwanda rwahise ruhabwa Ababiligi kugeza mu 1962 rubonye ubwigenge.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César, yatangaje ko hitezwe ubushakashatsi buzagaragaza inkomoko y’utu duhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza