Ibyo wamenya kuri Musenyeri Jean-Joseph Hirth ufatwa nk’intango ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Imyaka 105 iruzuye neza Musenyeri Jean-Joseph Hirth yimikiwe kuyobora Vicariat Apostolique ya Kivu, yari igice kibumbatiye ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Buha, mbere y’uko amadiyosezi azwi uyu munsi yemezwa, kuko iki gice cyashyizweho na Papa Piyo wa 10 ku wa 12 Ukuboza 1912.

Jean-Joseph Herth amaze imyaka 86 amezi 11 n’iminsi irindwi atabarutse, iyo aza kuba akiriho ubu aba yujuje imyaka 163 amezi umunani n’iminsi 17.

Yavukiye i Spechbach-le-Bas mu Majyaruguru y’u Bufaransa ku wa 26 Werurwe 1854. Yasoje urugendo rw’ubuzima bwe ku wa 06 Mutarama 1931 aguye i Kabgayi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu wihaye Imana wari ufite ubwenegihugu bubiri; ubw’u Budage n’ubw’u Bufaransa, akomoka kuri Jean Hirth wari umwarimu ndetse na Catherine Sauner, akaba yari azi kuvuga Igifaransa n’Ikidage adategwa.

Arangije amasomo ye asanzwe, yize ibijyanye n’iyobokamana kuva mu 1873 kugeza mu 1875 mu Seminari ya Nancy ho mu Bufaransa. Aha ni na ho Hirth yemerewe kuba umwe mu bamisiyoneri bera, bagombaga gukorera umurimo wabo ku mugabane wa Afurika.

Yabaye Padiri ku wa 15 Nzeri 1878 hanyuma mu 1882 agirwa umuyobozi wa Seminari Nto Yitiriwe Mutagatifu Anne yari iherereye i Yeruzalemu muri Israel. Nyuma y’imyaka ine mu 1886 na bwo yagizwe Umuyobozi wa seminari nto yitiriwe Mutagatifu Eugène iherereye mu Mujyi wa Alger ho muri Algeria.

Ajya gutangira kwegera akarere u Rwanda rurimo, mu 1887 Hirth yoherejwe gukorera muri Uganda yinjirira i Bukumbi mu Majyepfo y’ikiyaga cya Victoria. Musenyeri Léon Livinhac wari umukuriye yamugize umuntu ukomeye, maze amuha inshingano yo kuhatangiza iseminari ndetse n’ishuri ryigishirizwamo abakatejisiti.

Musenyeri Léon Livinhac yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Abamisiyoneri bera, maze ashyiraho Hirth ngo amusimbure nk’Umuyobozi wa Vicariat Apostolique ya Victoria-Nyanza, yabarizwagamo Uganda y’ubu, u Rwanda, u Burundi n’Amajyaruguru ya Tanzania. Ubwo hari ku wa 25 Gicurasi, nibwo uwari Padiri Hirth yabaye Musenyeri.

Uko Hirth yageze mu Rwanda

Muri Uganda haje kuba intambara mu 1892 yashyamiranyije ababwirizwaga n’abamisiyoneri bera n’igice cyabwirizwaga n’Abongereza bari bayobowe na Captain Frederick Lugard, banashyigikiwe n’Ingabo zikomoka muri Sudani.

Abongereza baratsinze, Hirth arahava yerekeza mu gice cy’inyanja ya Victoria cyari mu maboko y’Abadage, agana ahitwaga i Bukoba, ajyana n’abakirisitu bari bamaze kwemera inyigisho yabahaga, ahashinga iseminari yaje kwigishirizwamo abapadiri benshi.

Kugeza mu 1899 nta mu Misiyoneri wari warageze mu Rwanda. Muri Gashyantare 1900 nibwo Musenyeri Hirth yageze mu Rwanda aturutse i Kamoga muri Tanzania aho icyicaro cye cyari giherereye.

Abamisiyoneri bavuye muri Tanzania, banyura i Bujumbura (Burundi) binjirira i Shangi, banyura mu Kinyaga, barazamuka bagera i Nyanza (i Bwami). Ku wa 2 Gashyantare 1900 babonanye n’Umwami.

Kuko umwami Musinga yari akiri muto no kugira ngo abanyamahanga batamubona, abiru bemeje ko Mpamarugamba ari we wakira abo banyamahanga yiyita Umwami Yuhi wa V Musinga.

Bamaze kubonana Musenyeri Hirth yasubiye muri Tanzania ariko yemerewe gushinga Misiyoni. Ku wa 4 Gashyantare 1900, abapadiri bera bahisemo umusozi wa Save kuko hari mu gace gatuwe cyane, maze ku wa 8 Gashyantare 1900 bashinga Misiyoni ya mbere mu Rwanda.

Ku wa 12 Ukuboza 1912 Papa Piyo wa 10 yashyizeho Vicariat Apostolique nshya ya Kivu yari igizwe n’u Rwanda, u Burundi na Buha. U Rwanda rwari ruvanywe kuri Vicariat ya Nyanza y’Amajyepfo, naho u Burundi buvanwa kuri Vicariat Apostolique ya Unyangembe.

Musenyeri Hirth w’imyaka 58 yahawe kuyiyobora, abanza gukorera ku Nyundo, ariko muri Kanama 1914 ashyira icyicaro cye i Kabgayi.

Ni nawe waje kohereza abagabo babiri; Donati Reberaho wavukaga i Save na Balitazari Gafuku wavukaga i Zaza, kwiga mu iseminari i Bukoba mu 1904. Ni nawe wahaye ubusaseridoti, abo abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda mu 1917.

Hirth yibanze cyane ku kubona abayoboke b’abatutsi kuko ngo bari abanyabwenge cyane, hanyuma akifashisha cyane abahutu mu bikorwa by’ubwubatsi bwa za misiyoni akabahemba intica ntikize rimwe na rimwe ngo ntanabahembe.

Uku gukoresha ivangura abera bazanye kwatangiye kuzamura urwango no kurebana ay’ingwe hagati y’Abanyarwanda bari basanzwe babanye neza.

Jean-Joseph Herth amaze imyaka 86 amezi 11 n’iminsi irindwi atabarutse

Kugera mu 1906 yari amaze kubaka misiyoni esheshatu. Mu 1912 yari amaze kuzuza misiyoni 10 no kubatiza abakirisitu bagera ku bihumbi 8500.

Mu 1912, Hirth yakomeje kwagurira imirimo ye mu gihugu cy’u Burundi. Mu 1908 yasohoye igitabo gikubiyemo amasengesho, igitabo yasohoreye mu Rwanda nyuma agakomeza no gusohora izindi nyandiko zishamikiye kuri bibiliya.

Vicariat ya Kivu yamaze gusa imyaka 10. Iyi yahuye n’ingorane z’uko abamisiyoneri bo mu Burundi batari bishimiye ihuzwa ry’akarere kabo n’u Rwanda ku buryo ubuyobozi bwa Musenyeri Hirth batabwemeraga cyane.

Na we ku mpamvu z’uburwayi n’izabukuru ntiyari agishoboye kugera kure, nuko mu 1921 asaba i Roma kwegura.

Nyuma ya kwegura ku buyobozi bwa Vicariat Apostolique ya Kivu, ku wa 25 Mata 1922 Papa Piyo wa 11 yayigabanyijemo kabiri, havuka Vicariat ebyiri, iy’u Burundi yaragijwe Musenyeri Gorju n’iy’u Rwanda yaragijwe Musenyeri Leon Paul Classe wari usanzwe yungirije Musenyeri Hiriti mu yahoze ari Kivu.

Jean-Joseph Hirth yakomeje kwamamaza inyigisho zibwira abantu iby’Imana no kwigisha mu Iseminari Nto ya Kabgayi aho umwe mu banyeshuri be ari Aloys Bigirumwami wanabaye umunya-Afurika wa mbere wagizwe Musenyeri ku ngoma y’ubukoloni bw’Ababiligi muri Afurika.

Hirth yaguye i Kabgayi ku wa 06 Mutarama 1931 ubwo yari afite imyaka 77 amezi umunani n’iminsi 16.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza