Intama yagendanaga n’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu ni iyande?

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Kamena 2017 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Ku ya mbere Ukwakira 1990, ni itariki idateze kwibagirana mu mitima y’Abanyarwanda kuko ari wo munsi hatangiye urugamba nyir’izina rwo kubohora u Rwanda rukava ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bwimakaje amoko, itonesha, ivangura n’ibindi byagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Ni urugamba rw’amateka rufatwa nk’ugucungurwa k’u Rwanda n’abarutuye aho ingabo zahoze ari iza RPA zahanganye n’izari iza FAR kugeza zitsinze.

Amafoto n’inyandiko z’amateka by’urwo rugamba bigaragaramo intama y’isekurume yagendanaga n’ingabo ndetse yanabanye nazo iminsi itari mike, igahorana nazo gusa abatari bake bakunze kwibaza aho iyo ntama yaturutse n’aho yarengeye.

Umuyobozi ushinzwe amateka muri Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, Lt Col Ndore Rurinda, yatangarije IGIHE ko iyo ntama ingabo zayitungaga nk’andi matungo asanzwe abana n’abantu.

Yagize ati “Twabanye nayo rwose igihe kirekire, ingabo 600 zaje i Kigali yazanye nazo, bamaze kuyihageza irabura, uko yaje niko yagiye. Iyo ntama ifite amayobera akomeye cyane, ntabwo tuzi igihe yaziye mu ngabo za RPF, twakoranaga imyitozo nayo, yabaga mu mutwe wa gisirikare nayo hanyuma bakoze umutwe w’ingabo zaje i Kigali izana nazo.”

Iyo ntama bivugwa ko yaba yaraturutse ahitwa Miyove muri Byumba [Gicumbi ya none] aho ingabo za RPA zagabye ibitero ikazana n’izagiye kurwana, zikayirera, zikayigaburira nayo ikabana nazo.

Lt Col Ndore akomeza avuga ko iyo ntama yakundaga abasirikare, ngo yabanye nabo kuva mu 1992 kugeza mu 1994 ariko irengero ryayo rikomeza kuba amayobera.

Gusa mu gukomeza gukurikirana ngo hamenyekane irengero ryayo, IGIHE yagiranye ikiganiro n’Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,Tom Ndahiro.

Yatangaje ko abasirikare bayifataga nk’amatungo asanzwe abana n’abantu ariko nyuma iza kurasirwa muri CND ahari abasirikare b’Inkotanyi.

Ndahiro ati “Ni itungo ryari ryafashwe nka pet (rikunda kubana n’abantu nk’injangwe, imbwa) ryibanira n’abasirikare nta kindi. Uretse kuba intama yamenyereye abantu nta kindi kintu ivuze, yabanaga na bo, yashoboraga kuba ari inka, yashobora kuba ari ihene, itungo ryose burya iyo rirezwe rikiri rito rigatozwa kubana n’abantu ribana nabo.”

Yakomeje agira ati “Iyo ntama yaguye i Kigali muri CND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irashwe n’abasirikare b’ingabo zahoze ari iza Habyarimana.”

Urugamba rwo kubohora u Rwanda ruvugwamo byinshi ariko ibigarukwaho na benshi ni ubutwari, umurava no kudasubira inyuma byaranze ingabo, byanatumye zihagarika Jenoside yari iri kuba mu Rwanda amahanga arebera.

Iyi ntama yabanye n'abasirikare igihe kinini
Lt Col Ndore Rurinda, yatangarije IGIHE ko iyo ntama ingabo zayitungaga nk’andi matungo asanzwe abana n’abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza