Iya 1 Gicurasi 1994: Abasirikare ba Leta bagabye igitero kuri Sainte Famille

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umunsi nk’uyu mu 1994, ubwicanyi bwarakomeje aho Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye harimo no muri za kiliziya.

Icyo gihe ni bwo Ingabo za Leta y’ u Rwanda zagabye igitero kuri Kiliziya y’ Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), mu Mujyi wa Kigali hapfa abantu 18.

Uwo munsi kandi ni bwo muri Perefegitura ya Gisenyi, muri Paruwasi Katedrali ya Nyundo hiciwemo Abatutsi basaga 300 bari bahahungiye.

Ku rundi ruhande ni bwo Umuryango Oxfam wandikiye Minisitiri w’Intebe w’ u Bwongereza, John Major, usaba ko haba ubutabazi bwa gisirikare mu Rwanda uvuga ko hari kubera Jenoside ikorwa mu buryo buteye ubwoba gusa iyi baruwa ntiyigeze isubizwa.

Ni bwo kandi Gen. Dallaire wayoboraga ingabo za MINUAR ari kumwe na Gen. Bizimungu Augustin wari Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’ u Rwanda, yahuriye kuri Hôtel des Diplomates n’abayobozi b’Interahamwe aribo Robert Kajuga na Ephraim Nkezabera kugira ngo baganire na bo ku kibazo cyo kwimura impunzi.

Tariki ya 1 Gicurasi 1994, abasirikare ba Leta bagabye igitero kuri Sainte Famille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza