Iya 11 Gicurasi 1994: Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Umunyamabanga Mukuru kohereza ingabo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Umunsi nk’uyu mu 1994, Abatutsi bakomejwe kwicwa mu bice binyuranye by’igihugu, amahanga ari na ko asiganira gutabara abari mu kaga.

Icyo gihe ni bwo Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi kasabye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali, ko ingabo 5,500 za UNAMIR zakoherezwa mu Rwanda.

Ibi byabye nyuma y’aho tariki ya 2 Gicurasi Ghali yagaragaye kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika avuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.

Kuri uwo munsi kandi muri Perefegitura ya Cyangugu, bus yari ivanye Abatutsi kuri Stade ibajyane mu Nkambi ya Nyarushishi yarahagaritswe maze abari barimo bose bafite imyaka kuva kuri 40 kuzamura baricwa.

Iya 11 Gicurasi 1994,Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabye ko Loni yakohereza Ingabo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza