Iya 30 Mata 1994: Umunsi Ingabo z’Inkotanyi zafashe Rusumo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mata 2019 saa 06:30
Yasuwe :
1 0

Ku munsi nk’uyu mu 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje urugamba ariko zigenda zihashya iza leta y’abicanyi zitabara abari bari mu kaga.

Icyo gihe ni bwo zafashe Umujyi wa Rusumo zirukanamo ingabo za leta y’abicanyi.

Kuri iyi tariki kandi, muri Perefegitura ya Butare, Abatutsi benshi cyane bari bahungiye ku musozi wa Karama, ubu ni mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, babanje kwirwanaho, nyuma baza kwicwa n’abasirikare baturutse i Butare n’abajandarume bavuye i Nyanza bakoresheje imbunda.

Imfubyi 21 ziri kumwe n’abakozi 13 b’Umuryango utabara imbabare, biciwe n’Interahamwe i Butare.

Mu Bugesera, Interahamwe zagabye ibitero mu rufunzo rw’imigezi ya Nyabarongo n’Akagera, zishakisha Abatutsi bihishemo n’ababa bararokotse ubwicanyi bwo muri Kiliziya ya Ntarama, babahigisha imbwa, abo bavumbuye bakabica bakabaroha mu migezi.

Icyo gihe kandi, impunzi nyinshi zatangiye guhungira muri Tanzania no mu Burundi.

Abatutsi bagera ku 100 biciwe ahitwa Kavumu, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Kuri uwo munsi ni bwo Radiyo RTLM yatangaje ko Abatutsi bose mu gihugu bazaba bishwe bitarenze itariki 4 Gicurasi 1994, umunsi wo gushyingura Perezida Juvenal Habyarimana.

Uwo munsi ni bwo hanishwe Abatutsi benshi kuri Paruwasi ya Mibirizi.

Ku itarikiya 30 Mata, Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje urugamba zihashya iza leta y’abicanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza