Iya 5 Gicurasi 1994: RTLM yavuze ko ari umunsi wo guhumbahumba Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Jenoside yakorerwaga mu bice bitandukanye by’igihugu, umunsi nk’uyu ni bwo Radiyo RTLM yatangaje ko ari umunsi wo guhumbahumba Abatutsi mu gihugu.

Iyi radiyo yagize uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside ndetse no gushishikariza abahutu kuyikora.

Ku rundi ruhande, kuri iyi tariki ni bwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko leta y’inzibacyuho mu Rwanda irimo gukora Jenoside.

Bimwe wamenya kuri RTLM

RTLM yamenyekanye ku izina rya “Radiyo Rutwitsi” yatangiye kumvikana uhereye ku itariki 8 Nyakanga 1993 kugera ku itariki 31 Nyakanga 1994.

Yashinzwe na bamwe mu banyapolitiki bari bashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu bwariho, bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abari bagize komite yayitangije ni Felicien Kabuga wari Perezida wayo, Ignace Temahagari wari umwanditsi.

Abandi ni Ferdinand Nahimana, Joseph Serugendo, Ephrem Nkezabera, Augustin Hatari, Charles Nzabagerageza, Jean Bosco Barayagwiza na Silas Mucumankiko.

Iyi radiyo yatambutsaga ubutumwa n’ibiganiro bikangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi. Ibi byakozwe mbere ya Jenoside n’igihe yari irimbanije muri 1994.

Abanyamakuru bayoboraga ibiganiro nka Bemeriki Valérie, Habimana Kantano, ibiganiro byabo byakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi n’undi muntu wese utari ushyigikiye ubutegetsi bwa Habyarimana.

Ibijyanye n’urugamba hagati y’Inkotanyi n’ingabo z’igihugu byavugwaga kuri radiyo RTLM byabaga byuzuyemo urwango no kwambura ubumuntu abo mu mutwe wa RPF Inkotanyi. Ingero ni nk’aho bitaga Inkotanyi ko ari “Inyenzi imburagasani” zifite amatwi maremare n’imirizo.

Ku wa 2 Ukuboza 1993, RTLM yatambukije ikiganiro gikangurira Abahutu bose aho bari, mu Rwanda no mu bindi bihugu, ko Umututsi ari umunyamahanga waje mu Rwanda ashaka ubwatsi bw’inka ze, ariko kubera amayeri agira, akagera aho ategeka Abahutu yahasanze. Bityo ko nibamwemerera akagaruka mu Rwanda atari ho azategeka gusa, ahubwo ko azigarurira ibiyaga bigari.

Ferdinand Nahimana wakoreraga RTLM yahamwe n'ibyaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza