Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Kuri iyi tariki mu 1994, hatangiye agahenge k’amasaha 36. Ni umwanzuro wari wafashwe na FPR ubwo Iqbar Riza yabasuraga ku Mulindi kugira ngo baganire ku buryo abasirikare 500 bo muri Ghana bari muri UNAMIR bari bategerereje i Nairobi bagera i Kigali. Aka gahenge ntikubahirijwe kuko ingabo za Leta zakarenzeho zikarasa ku ngabo za FPR.

Ni wo munsi abanyarwanda bagera ku 2000 bari barahungiye mu nkambi i Burundi batahutse. Bari abo muri Bugesera, Gitarama, Butare na Gikongoro.

Mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi honyine imirambo 3500 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yarohowe mu kiyaga cya Victoria muri Uganda irashyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza