Imvo n’imvano y’urugamba rwo kubohora u Rwanda (1 Ukwakira 1990)


Yanditswe kuya 1er-10-2012 - Saa 03:26' na Gaston Rwaka

Kuva aho abakoloni bagereye mu Rwanda (Abadage 1899-1916, Ababiligi 1916-1962) u Rwanda rwambuwe ubwigenge bwose rwari rufite haba mu rwego rwa politiki, ubukungu n’umuco.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye mu maboko y’abakoloni, busigara bukorera inyungu zabo aho gukorera inyungu z’Abanyarwanda.

Abakoloni baba aribo bashyiraho amategeko n’abategetsi b’u Rwanda bakurikije inyungu zabo.

Ibi byose abakoroni babikoze kugira ngo babone uko bategeka, banigisha amacakubiri mu Banyarwanda, bahimba ko badakomoka hamwe, batagereye mu Rwanda igihe kimwe, batanganya ubwigenge, badakwiye gukora imirimo imwe no kwiga amashuri amwe, byose bigamije kubacamo ibice.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1950 ubwo Abanyafurika bahagurukiraga kurwanira ubwigenge, Abanyarwanda nabo ntibatanzwe. Mu rwego rwo kurwanya abaharaniraga ubwigenge mu Rwanda bari biganjemo Abatutsi, Ababiligi batangiye gukwiza igitecyerezo ko Abatutsi nabo ari abanyamahanga bakomotse muri Abisiniya, bakangurira Abahutu kubatwikira, kubasenyera, kubica no kubamenesha.

Ubwo abakoroni bavaga mu Rwanda, basize u Rwanda ari igihugu kirangwa n’urwikekwe, inzangano, umwiryane, ndetse bamwe mu Banyarwanda bamaze kumeneshwa ngo si Abanyarwanda nk’abandi. Mu mpera za 1959, ishyaka rya MDR PARMEHUTU ryitabiriye izo nyigisho z’abakoroni rinazishyira mu bikorwa.

Icyo gihe Abanyarwanda benshi barishwe, amazu yabo aratwikwa, inka ziraribwa, abarokotse ubwo bwicanyi bahungira mu bihugu bikikije u Rwanda, aho umubare munini wabo wahungiye mu gihugu cya Uganda, abandi bakajya i Burundi, Tanzania, Kongo na Kenya.

U Rwanda rwaje gusubirana ubwigenge bwarwo mu 1962 nyuma y’ubwicanyi bwari buyobowe n’ishyaka rya MDR PARMEHUTU bwahitanye Abatutsi benshi abandi bakameneshwa mu gihugu cyabo. Ubwo iryo shyaka niryo ryahise rigororerwa kuyobora u Rwanda.

Bwaba ubutegetsi bwa MDR PARMEHUTU (1962-1973), n’ubwa MRND ya habyarimana (1973-1994) nta na bumwe bwakemuye ibibazo by’amacakubiri u Rwanda rwari rufite rwasigiwe n’abakoroni, ahubwo bwose bwahisemo kuyashimangira, ibibazo birushaho kugenda biba insobe.

Ubu butegetsi uko bwasimburanye bwaranzwe n’imikorere mibi ishingiye ku kwigisha amacakubiri ku mugaragaro, kubiba inzangano mu Banyarwanda, guheza bamwe mu Banyarwanda mu mashuri, mu mirimo no muri politiki. Bwaranzwe kandi no gupyinagaza, gusenyera, gutwikira no kwica bamwe mu Banyarwanda abandi bakameneshwa aribyo byaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda bari barirukanywe mu gihugu cyabo ntako batagize ngo bakigarukemo, nyamara ubutegetsi bwariho burabyanga.

Amahanga nayo yokeje igitutu ubutegetsi bwa Habyarimana bamusaba ko yareka Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cyabo bagataha, ariko avunira ibiti mu matwi we n’abo bari bafatanyije kuyobora u Rwanda, ndetse avuga ko u Rwanda rwuzuye, ko ari nk’ikirahuri cyuzuye amazi, ngo uwakongeraho andi yaseseka. Hakozwe ibiganiro bitandukanye, imishyikirano, ariko byose biba iby’ubusa.

Ibi kandi byanajyanaga no gukandamiza bamwe mu Banyarwanda bari mu gihugu imbere, maze igice kimwe cy’Abanyarwanda gihezwa mu nzego nyinshi z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no mu iterambere.

Ubu butegetsi kandi bwanaranzwe no kutubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi nyayo iha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, kubura gahunda ihamye yo guteza imbere ubukungu ku buryo Abanyarwanda bakomeje kuzahazwa n’ubukene, indwara, ubujiji no guhanga amaso imfashanyo z’amahanga.

Hari kandi gushyira imbere inyungu z’abategetsi kuruta iz’abaturage, ari nabyo byabyaye umuco wa ruswa, gutonesha, gusesagura umutungo w’igihugu no kuwunyereza.

Ubumwe bw’Abanyarwanda nk’urufatiro rwo kubakiraho amahoro n’iterambere bwari bwarasenyutse, amacakubiri no kwambura Abanyarwanda uburenganzira remezo byari byarahawe intebe, Abanyarwanda batagira uburenganzira bungana. Inzego z’ubutabera ntizakoraga uko bikwiye, umuco wo kudahana warahawe intebe.

Bimaze kunanirana, hitabajwe urugamba

Mu 1979, bamwe mu Banyarwanda barateranye, basuzuma ibibazo byari byugarije u Rwanda, biyemeza gushyira hamwe imbaraga zobo mu gutangiza Umutwe wa Politiki witwaga RANU (Rwandese Alliance for National Unity) wari ugamije gukemura ibyo bibazo. Nyuma yo kubona ko nta bundi buryo nta n’indi nzira yo gukemura ibibazo byari mu Rwanda n’ibyari bifitwe n’Abanyarwanda, bamwe mu Banyarwanda biyemeje guhaguruka, biyemeza gukoresha ingufu mu gikorwa cyiswe “Option Z”.

Icyo gihe bamwe mu Banyarwanda bari barahungiye mu gihugu cya Uganda barimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame barahagurutse bakangurira Abanyarwanda gushyira hamwe imbaraga bakabohora igihugu cyabo.

Uku kwishyira hamwe byatumye Abanyarwanda bibumbiye muri RANU bitegura kurwanirira u Rwanda ngo bace akarengane, ivangura, ruswa n’igitugu mu Rwanda. Abana b’Abanyarwanda bajyaga muri RANU bashishikarizwaga gukunda igihugu cyabo no guhora bibuka ko aribo bazakibohora, bagatozwa kwihangana, gukorana umurava no guhorana disipuline.

Mu 1987, Abanyarwanda nka Rwigema, Kagame n’abo bari kumwe, bafashe icyemezo cyo kwagura RANU, maze Abanyarwanda bose bakunda igihugu, abaharanira demukarasi, amahoro, ubumwe n’iterambere ry’u Rwanda, bahindura RANU iba “Front Patriotique Rwandais Inkotanyi/Rwandase Patriotic Front Inkotanyi” (FPR-Inkotanyi/RPF-Inkotanyi), hari ku wa 25 Ukuboza 1987.

Ubwo hashyizweho inyandiko-remezo, intego n’imigambi, amategeko-remezo, imyitwarire y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse hashyirwaho n’Abakada.

Mu 1990 habaye ivugurura ry’inzego z’Umuryango FPR-Inkotanyi, maze hashimangirwa ibikorwa by’ubukangurambaga, imyitozo n’amahugurwa. Inzego nshya zongerewe ingufu, Umuryango kandi uteza imbere imikoranire y’inzego za gisirikare n’iza gisivile.

Ubwo Fred Gisa Rwigema ni we wahise atorerwa kuba umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi. Nibwo Umuryango wegereye abo aribo bose bahuje umugambi wo gukunda u Rwanda, aho bari hose, abato n’abakuru, abagabo n’abagore, baba abakize cyangwa abakene, kandi bose siko bari bahuje imyumvire ya politiki, ahubwo icyo bari bahuriyeho ni ugukunda u Rwanda. Intego yari ihuriweho yari imwe, “Kubohora u Rwanda.”

Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo FPR yahagurutse maze itangira urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Igihe bari bageze i Kagitumba, Maj. Gen. Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rw’Inkotanyi, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byayogoje u Rwanda.

Ababwiza ukuri ati “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye [...] Kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo”.

Kuwa 2 Ukwakira 1990 Maj. Gen. Rwigema yahise agwa ku rugamba i Kagitumba ho mu Karere ka Nyagatare.

ORINFOR

IBITEKEREZO
TURASABA KO IYI TARIKI TWAJYA TUYUBAHIRIZA CYANE KUKO HARICYO YIBUTSA ABANYARWANDA NA BAKIRI BATO BAKAMENYA AMATEKA .
Musubize8.10.2012 saa 01:58
bebe
1/10/........ ikwiye guhabwa agaciro gakomeye pe, kuko yibutsa byinshi cyane.
Musubize8.10.2012 saa 01:56
mazina
Ariko ubundi ko taliki 1 ukwakira ifite icyo itwibutsa mu mateka cyane cyane ko aribwo abanyarwanda bafashe iya mbere mu kwigarurira agaciro kabo ndetse n'abari mu gihugu imbere ko bafashwe nk'ibyitso bikaba bifite icyo bibibutsa n'abari batakibuka ko ari abanyarwanda iyo tariki ikaba yarababereye nk'impanda yo kubakangura, n'abapfuye ko urugamba rwabo rwatangiye kuri iyo tariki nubwo batarushoje ariko bagenzi babo Imana ikabashoboza kurusoza,n'abarushoje ko uko kwezi hari byinshi bakwibukamo(inzara,inyota,urugamba rutoroshye,... no kubura intwari zabo),byashoboka ko uwo munsi wasubira kuba ikiruhuko ?Nubwo ntirengagiza ko hari abo uwo munsi ukomeretsa,bihangane kuko ni amateka.
Musubize7.10.2012 saa 10:03
Love
Tuzahora tubibuka iminsi yose
Musubize7.10.2012 saa 02:12
Rukundakuvuga
Imana izahore yibuka ibitekerezo byiza mwagize, kw'iherezo rya byose izabibashimire, aho twari turi mu mahanga (Zaire) twariho nabi bitavugwa gusa mwadukuye ahakomeye natwe kuko twari bato ikivi mwatangiye tuzagisoza may god bless you.
7.10.2012 saa 05:15
kizzzzzzzz
ese turebye, Gahunda zagenze neza ? ese kuki hari bamwe bibagiwe umugambi nyamukuru wariho icyogihe. wari wakurema amahoro mubanyarwanda, none abashizemo imbaraga muguharanira amahoro, ninabo batangiye nanone kugambanira igihugu kugirango dusubire muri kwakubura uburenganzira. Birababaje.
Musubize5.10.2012 saa 04:33
Bugabo Franck
ntawadukomyimbere oooooh INKOTANYI.
Musubize5.10.2012 saa 03:24
LOL
Very emotional may God bless these people and we should really thank God for what he did and be ready to continue their ideas such as love,love of the country, fight against corruption and Greed, unity, Development, God less you all
Musubize5.10.2012 saa 00:48
Blessing
ndabona harimwo nabakobwa beza cyane rwose bemeye guhara ubwiza bwabo kugirango babohore urwababyaye abana batogusa bafite urukundo nurugwiro mundebere ukuntuntu barebana impuhwe
Musubize4.10.2012 saa 18:40
muugabo
murakoze amateka arakenewe cyane mujye rwose mubigeza kubanyarwanda.
Musubize3.10.2012 saa 06:14
felix
Muranyibukije,Data yabaye inyenzi muzamber ambwira amateka babayemo kyera ngo ntabwinyagamburiro baribafite niyo mpamvu benshi bavukiye mu misozi,ibihugu bitandukanye,tujya kuvoma umwuruho mumahanga kuko tutari dufite igihugu nyacyo twitirirwa,Inyenzi impfura zurwanda,abacunguye abanyarwanda nubwo batanze ubuzima bwabo,tubari nyuma ndetse ntituzemerera umuntu wese kutwambura ubwisanzure bwacu nkabanyarwanda kuko twabuharaniye tukabugeraho,tugomba kubwubaka . Askari wa Rwanda,Polisi wa Rwanda na wewe mkaaji,usije ukalale kwani adui bado yeye halale,tena ni jirani yako. Mimi na wewe tukubaliane mwisho tujenge inchi,kwni adui akikaba utamangamanga tena na jirani hatakukubali kwake. Thank you All
Musubize3.10.2012 saa 04:31
floresh
ABITANZE MUKUBOHORA URWANDA MWESE IMANA IZABAMPEMBERE 100/100
Musubize2.10.2012 saa 10:30
Emmanuel
Tunawakumbuka wele wenzetu ,walio fariki kwa mapambano.
Musubize2.10.2012 saa 02:09
safari
Uyu munsi wari ukwiriye kongera kwizihizwa, kuko niwo tangiriro y'amateka mashya mu Rwanda. Abari hanze tudafite ibyiringiro byo kubona igihugu ndetse n'abari mu gihugu barapyinagajwe, watugaruriye ishema. Rwigema yabaye igitambo hamwe n'abandi benshi ; Imana Izabibuke ku munsi w'umuzuko. Intwari zose turabashima kandi mwongere mushyire hamwe.
Musubize2.10.2012 saa 02:00
sagesse
Ibi nibyo tuba dukeneye kugirango tumenye amateka y'igihugu cyacu.
Musubize2.10.2012 saa 00:24
Abouba
MBEGA IFOTO NZIZA MWO KABYARAMWE MBEGA ABANTU BEZA RWOSE KUSURA NO KUMUTIMA MBEGA ABANA BATO BUJE URUKUNDO NURUGWIRO NUKURI IYI FOTO NDUMVA INKOZE AHANTU KOKO NIKI CYORI GUTANGIRA ABA BANA BIRENGAGIJE UBWIZA ABUTO IGIKUNDIRO NIBINDI BAKABIRUTISHA URUKUNDO BARI BAFITIYE IGIHUGU CYABONABABO KOKO
Musubize1er.10.2012 saa 17:29
KANYARWANDA
Ni tugire "urukundo, ishyaka, n'ubutwari", tubihorane. Rwanda Oyee, RPF Oyee, Rwigyema Oyee.
Musubize1er.10.2012 saa 16:21
Mburabuturo
muragahora kungoma murasobanutse
Musubize1er.10.2012 saa 15:36
hd
Harakabaho inkotanyi tuzirikana ibyiza zigejeje kubanyarwanda ,ninde uyobewe ubukene,inzara,guteshwa agaciro,twaagiriwe mu mahanga ngo turabanyarwanda.twibuke bakuru bacu baguye kurugamba rwo kwibohora imana ibakire mu bayo.duhora tubasabira.bravooo RPF(ntitukibagirwe ibyo imana yakoze)
Musubize1er.10.2012 saa 14:50
bona
Yebaba weee ! Burya ababiligi nibo batangiye gukwiza ko Abatutsi ari abanyamahanga bakomotse muri Abisiniya ?! Niho Mugesera yabivanye neza neza.
Musubize1er.10.2012 saa 11:26
Mariko
mudusobanurire ese iyo RANU/FPR, yatangiriye Uganda cyangwa Kenya, ikindi mwadusobanurira harumutwe numvise ngo wigeze gutangirira intambara muri Congo(Zaire) wo waruteye ute ? watangijwe nabande ? tumva ba murela nabandi bicyo gihe.
Musubize1er.10.2012 saa 11:19
vian
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!