N’ubwo bagambaniye abo mu muryango we bakicwa, babanye neza nk’abaturanyi

Yanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Kuya 13 Mata 2013 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Ndayisaba Betty avuga ko abanye neza n’abaturanyi be n’ubwo ari bo bagambaniye ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ndayisaba Betty yavutse mu 1990 avukira mu Kagari ka Munanira ya mbere, mu Murenge wa Nyakabanda , yabyawe na Ndayisaba Festus na Nyirasengiyumva Avera. Betty avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka ine avuga ko bitewe n’ubuzima bubi yanyuzemo, yibuka ibyo yagiye ahura na byo we na basaza be Aroni na Bernard, kuko umunsi biciyeho ababyeyi babo (...)

Ndayisaba Betty avuga ko abanye neza n’abaturanyi be n’ubwo ari bo bagambaniye ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ndayisaba Betty yavutse mu 1990 avukira mu Kagari ka Munanira ya mbere, mu Murenge wa Nyakabanda , yabyawe na Ndayisaba Festus na Nyirasengiyumva Avera. Betty avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka ine avuga ko bitewe n’ubuzima bubi yanyuzemo, yibuka ibyo yagiye ahura na byo we na basaza be Aroni na Bernard, kuko umunsi biciyeho ababyeyi babo bari baryamanye nabo.

Yavuze ati “Interahamwe zaraje ndyamanye na papa na mama, biyorosaga ikiringiti kinini, kuko nari nkiri umwana , mama yahise anshyira ku ruhande angerekaho cya kiringiti ku buryo Interahamwe zabatwaye njye ntizimbone.”

Aganira n’IGIHE, Betty mu buhamya bwe akomeza avuga ko n’ubwo ababiciye ababyeyi bagihari ntacyo bimubangamiyeho, babana neza nk’abaturanyi. Akomeza avuga ko n’ubwo babana neza yirinda kubavugisha byinshi kuko bishobora kumwibutsa ibyahise, kandi ngo n’abo baturanyi iyo bababonye ubona bafite isoni n’ikimwaro ariko ubuzima burakomeza ntibabihe umwanya.

Umuturanyi wabo Mugabo Jonh baturanye kuva mbere ya Jenoside, yagize ati “Umubano dufitanye n’abo bana nk’abaturanyi ni mwiza, kuko turabasura uko dushoboye, kandi na bo bakunda abantu cyane nk’uko ababyeyi babo bari bameze, ku buryo ntawe upfa kumenya ko ari abana bacitse ku icumu rya Jenoside.”

Mugabo akomeza avuga ko impamvu ituma aba bana bakundwa cyane n’abaturanyi babo, ari uko badakunda kwigunga, bahora basabana n’abandi . Yongeyeho ko yizera ko nta bibazo byinshi bakunze kugira kuko bamaze gukura, cyane ko n’umwana wabo muto Jenoside yabaye afite imyaka ine, ari mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza.

Inzu y'ababyeyi ba Betty ari nayo abanamo na basaza be basigaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza