Tariki ya 1 Werurwe

Tariki ya 1 Werurwe


Yanditswe kuya 1er-03-2013 - Saa 09:15'

Tariki ya 1 Werurwe ni umunsi wa 61 w’uyu mwaka usigaje indi 304 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka.

752 BC : Romulus, umwami wa mbere wa Roma yakoze umunsi mukuru nyuma yo gutsinda urugamba rwa mbere yarwanye na Caenina nyuma y’icyiswe Rape of the Sabine Women.

86 BC : Lucius Cornelius Sulla ayoboye ingabo z’Abaromani yageze i Athens akuraho Aristion wari ushyigikiwe n’ingabo za Mithridates VI of Pontus.

1565 : Umujyi wa Rio de Janeiro waratangijwe.

1790 : Ibarura rya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryarakozwe.

1803 : Ohio yemewe nka leta ya 17 ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1815 : Napoleon yasubiye mu Bufaransa nyuma y’aho yari yaraciriwe i Elba.

1845 : Perezida John Tyler yasinye impapuro zemeza ko Texas yiyongera kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1847 : Leta ya Michigan yakuyeho igihano cyo gupfa.

1854 : Umunyabugenge w’Umudage Friedrich Eduard Beneke yarabuze ; nyuma y’imyaka ibiri ibisigazwa by’umubiri we bibonwa hafi y’i Charlottenburg.

1867 : Nebraska yabaye leta ya 37 ya Leta Zunze Ubumwe, Lancaster ihindura izina iba Lincoln ihita iba umurwa mukuru wayo.

1893 : Nikola Tesla yerekanye bwa mbere imbere y’abantu imikorere ya radio i St. Louis ho muri Missouri.

1896 : Henri Becquerel yavumbuye radioactivity.

1901 : Igisirikare cya Australia cyarashinzwe.

1932 : Charles Augustus Lindbergh III, umuhungu wa Charles Lindbergh yarashimuswe.

1941 : W47NV (izwi nka WSM-FM) yatangiye ibikorwa i Nashville muri Tennesse yatangiye ibikorwa iba Radio FM ya mbere muri Amerika.

1947 : Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyatangiye ibikorwa.

1961 : Uganda yatangiye kuyoborwa n’abenegihugu nyuma amatora.


1992 :
Bosnia na Herzegovina yatangaje ubwigenge yibohoye Repubulika ya Yugoslavia.

1995 : Yahoo ! Yaratangiye.


2004 :
Mohammed Bahr al-Uloum yabaye Perezida wa Iraq.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki.

1752 BC : Romulus washinze Rome.


1922 :
Yitzhak Rabin, Umunyapolitiki ukomoka muri Israel

1994 : Justin Bieber, Umunyakanada uririmba.


Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.


1963 :
Jorge Daponte, Umunyarijantine usiganwa mu modoka.

2010 : Kristian Digby, Umwongereza wakoraga kuri televiziyo.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Aubin, Albin, Albina, Albine, Albino ; Jonathan, Jonathane, Jonathann, Yonatan, Yonathan ; Suitbert na Sultbert.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO