Tariki ya 12 Mata

Tariki ya 12 Mata


Yanditswe kuya 12-04-2013 - Saa 08:40'

Tariki ya 12 Mata ni umunsi wa 102 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 263 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

1557 : Umujyi mukuru wa Cuenca washinzwe mu gihugu cya Ecuador.

1606 : ’Union Jack’ ryemewe nk’ibendera ry’ubwami bw’u Bwongereza (United Kingdom).

Union Jack

1935 : Icyogajuru cya gisirikare cyaragurutse bwa mbere.

1945 : Perezida Franklin D. Roosevelt yapfuye atararangiza manda ye, asimburwa na minisitiri w’intebe Harry Truman ahita aba perezida wa 33 uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2009 : Zimbabwe yanze ku mugaragaro idolari nk’ifaranga rikuru mu gihugu.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1924 : Raymond Barre, umunyapolitike w’Umufaransa akaba na minisitiri w’intebe.

1952 : Ralph Wiley, umunyamakuru w’imikino w’Umunyamerika.

1987 : Brooklyn Decker, Umunyamerika ukina amafilime akanerekana n’imideri.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

352 : Mutagatifu Julius I, umupapa wa 35.

1814 : Charles Burney, umuhanzi w’indirimbo z’amateka.

1952 : Franklin D. Roosevelt, Perezida wa 32 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO