Tariki ya 15 Mutarama

Tariki ya 15 Mutarama


Yanditswe kuya 15-01-2013 - Saa 09:30'

Tariki 15 Mutarama ni umunsi wa 15 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 350 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

558 Mbere ya Yesu : Umwani Nebukadinezari II w’i Babuloni yashyize icyicaro cye i Yerusalemu, Iki cyicaro cyahavuye mu mwa wa 586 mbere ya Yesu Kristo.

1559 : Elisabeth I yagizwe umwamikazi w’u Bwongereza.

Elisabeth I

1759 : Inzu Ndangamurage y’u Bwongereza yafunguye imiryango.

1777 : Mu mpinduramatwara y’ Amerika, Leta ya New Connecticut (ubu yabaye Vermont)yatangaje ubwigenge bwayo.

1892 : James Naismith yashyize ahagaragara amategeko agenga umukino wa Basket ball.

1992 : Umuryango Mpuzamahanga wemeye ubwigenge bwa Slovenia.

2001 : Urubuga rwa Wikipedia rwashyizwe ku murongo wa interineti bwa mbere.

2007 : Barzan Ibrahim al-Tikriti wahoze ari intasi ya Iraq akaba n’umuvandimwe wa Saddam Hussein, yakatiwe igihano cy’urupfu amanitswe we n’uwahoze ari perezida w’urukiko rukuru.

2009 : Indege y’Amerika ya sosiyete US Airways, yaguye ku mu mugezi wa Hudson, nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’ indege cya La Guardia yerekeza i New York. Iyi mpanuka nta muntu n’umwe yahitanye.

Abavutsew kuri iyi tariki

1432 : Umwami Afonso V wa Portugal.

1918 : Gamal Abdel Nasser wahoze ayobora igihugu cya Misiri.

1929 : Martin Luther King Jr, waharaniye uburenganzira n’uburinganire bw’ abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1943 : Stuart E. Eizensat wari Umujyanama wa Perezida Jimmy Carter na Bill Clinton.

1979 : Young Dro, Umunyamerika uririmba injyana ya Rap.

1982 : Francis Zé, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon.

Abitabye Imana kuri iyi tariki

1950 : Gen Henry Hap Arnold wari umuyobozi w’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere.

1973 : Ivan Petrovsky umuhanga mu mibare w’umurusiya.

1992 : Dee Murray Umunyamerika wari umwanditsi w’indirimbo.

2000 : Fran Ryan wari umukinnyi wa Film.

2007 : Umunyakanada James Hillier wavumbuye Electron Microscope.

2011 : Nat Lofthouse wari umukinnyi w’ umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza.

Iminsi mikuru

- Umunsi w’ ingabo muri Nigeria

- Umunsi w’ingabo mu Buhinde

- Umunsi wo kwibuka John Chilembwe umwe mu baharaniye ubwigenge bwa Malawi.

Umunsi mwiza kuri Rémi, Mieg, Remi, Remy, Rimma, Amaury, Aimeri, Amalric, Amalrigo, Amauri, Amauric, Améric, America, Americo, Ameriga, Amerigo, Amelrich, Amery, Amorey, Amory, Arrigo, Emmelrich, Emmerich, Aouregan, Aouregwenn, Aourgen, Auregan, Éphise Efisio Efisia, Ita, Itta, Rachel, Rachilde, Racilia, na Raquel.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO