Kwamamaza Tigo_ digital garden

Tariki 19 Ugushyingo

Yanditswe kuya 19-11-2014 saa 10:30' na SHIKAMA Dioscore
     


Tariki 19 Ugushyingo ni umunsi wa 324 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 42 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1946: Ibihugu bya Afghanistan, Iceland na Sweden byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1954: Igikomangoma Rainier III cya Monaco yamuritse televiziyo yigenga ya mbere ku mugabane w’u Burayi, iyi ni iyitwa Télé Monte-Carlo.
1967: Bwa mbere mu mateka hamuritswe televiziyo y’ubucuruzi itari iya Leta ifite ikoranabuhanga rya wireless yiswe TVB, iyi televiziyo (...)

Tariki 19 Ugushyingo ni umunsi wa 324 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 42 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1946: Ibihugu bya Afghanistan, Iceland na Sweden byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1954: Igikomangoma Rainier III cya Monaco yamuritse televiziyo yigenga ya mbere ku mugabane w’u Burayi, iyi ni iyitwa Télé Monte-Carlo.

1967: Bwa mbere mu mateka hamuritswe televiziyo y’ubucuruzi itari iya Leta ifite ikoranabuhanga rya wireless yiswe TVB, iyi televiziyo yashingiwe muri Hong-Kong.

1969: Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure (astronauts) Pete Conrad na Alan Bean bari mu cyogajuru Apollo 12 bakandagije ibirenge byabo ku kwezi ahiswe ’Oceanus Procellarum’, baba abantu ba kane bashoboye kuhagera.

1969: Icyamamare mu mupira w’amaguru Edson Arantès do Nascimento uzwi cyane ku izina ry’akabyiniriro ka Péle, uyu munsi nibwo yatsinze igitego cye cyo ku ncuro y’igihumbi.

Uyu mugabo wakinnye mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Brazil, afite amateka menshi kandi yihariye arimo kuba ariwe mukinnyi rukumbi kugeza ubu wakinnye imikino y’igikombe cy’isi ikipe ye igatwara igikombe inshuro eshatu ayikinira, ni ukuvuga ko ari we mukinnyi ufite ibikombe by’isi bitatu.

Pélé

1977: Anwar al Sadat wari Perezida wa Misiri yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wo mu bihugu by’Abarabu wakoreye uruzinduko rw’akazi muri Israel. Icyo gihe yahuriye na Minisitiri w’Intebe Menachem Begin i Yeruzalemu baganira ku kibazo cy’imidugudu y’Abayahudi yubatse ku butaka bw’Abarabu.

1985: Mu ntambara y’ubutita, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan yahuriye i Geneva n’umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev ku nshuro ya mbere.

1996: Lt.Gen Maurice Baril w’igihugu cya Canada yageze mu gihugu cya Congo-Kinshasa aje kuyobora ishyirwaho ry’igisirikare gihuriemo n’impande zinyuranye mu gihugu.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1962: Sean Parnell, yabaye guverineri wa Alaska.

1985: Chris Eagles, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2004: John Robert Vane, umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi mu bwitwa pharmacology ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, yanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel.

2007: Mike Gregory, umukinnyi wa rugby wo mu gihugu cy’u Bwongereza.

IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 27 Kanama
2015-08-27 06:30:00
Tariki 26 Kanama
2015-08-26 06:33:00
Tariki 25 Kanama
2015-08-25 05:55:00
Tariki ya 24 Kanama
2015-08-24 05:46:33
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved