Kwamamaza

Tariki ya 29 Mutarama

Yanditswe kuya 29-01-2013 saa 07:30' na IGIHE
     


Tariki 29 Mutarama ni umunsi wa 29 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 337 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1861: Leta ya Kansas yongewe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iba iya 34 yiyunze ku zindi.
1907: Charles Curtis ukomoka muri Leta ya Kansas yabaye senateri wa mbere kavukire muri Amerika.
1940: Gari ya moshi eshatu zari ahitwa Sakurajima mu ntara ya Osaka mu gihugu cy’u Buyapani zagonganiye hafi y’ahitwa Ajikawaguchi, iyi mpanuka ihitana (...)

Tariki 29 Mutarama ni umunsi wa 29 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 337 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1861: Leta ya Kansas yongewe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iba iya 34 yiyunze ku zindi.

1907: Charles Curtis ukomoka muri Leta ya Kansas yabaye senateri wa mbere kavukire muri Amerika.

1940: Gari ya moshi eshatu zari ahitwa Sakurajima mu ntara ya Osaka mu gihugu cy’u Buyapani zagonganiye hafi y’ahitwa Ajikawaguchi, iyi mpanuka ihitana abantu 181.

1985: Hafashwe bwa nyuma amajwi y’indirimbo We are The World, bikozwe n’itsinda ry’abahanzi b’ibyamamare (super group) biyise USA for Africa.

1989: Koreya y’Epfo na Hungary byatangije imibaniro ishingiye kuri dipolomasi ubu umubano wa mbere w’ibihugu by’iburasirazuba ukomeye.

1996: Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac yatangaje ko hasojwe burundu igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi z’igihugu cy’u Bufaransa.

1996: Muri Birmingham, Leta ya Alabama hafi y’ibitaro habaye iturika rya bombe ryahitanye umuntu umwe abandi benshi barakomereka bikomeye, iki gitero cyashinjwe umwicanyi Eric Robert Rudolph.

2001: Mu gihugu cya Indonesie habaye imyigaragambyo yakozwe n’abanyeshuri benshi basaba ko Perezida Abdurrahman Wahid yakwegura akava ku butegetsi kubera gushinjwa kurya ruswa.

2002: Mu ijambo rizwi nka State of the Union Address Perezida wa Amerika agenera abaturage ba Amerika, Perezida George W. Bush yatangaje ko abaterankunga b’ibikorwa by’iterabwoba ari Iraq, Iran na Koreya ya Ruguru.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1944: Perezida Yoweri Museveni uyobora igihugu cya Uganda muri iki gihe.

Perezida Yoweri Museveni

1950: Jody Scheckter, umugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo uzwi cyane nk’umwe mu bitabira amarushanwa yo gutwara imodoka.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2002: Harold Russell, umukinnyi w’amafilimi ukomokamu gihugu cya Canada.

2008: Margaret Truman, umwanditsi wo muri Amerika, umukobwa wa Harry S. Truman.

IZINDI NKURU WASOMA
Tariki ya 19 Mata
2015-04-19 07:00:00
Tariki ya 18 Mata
2015-04-18 11:30:00
Tariki ya 17 Mata
2015-04-17 08:22:34
Tariki ya 16 Mata
2015-04-16 06:49:00
Tariki 15 Mata
2015-04-15 10:34:09
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved