Tariki 3 Ugushyingo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ugushyingo 2017 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Tariki 03 Ugushyingo ni umunsi wa 307 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 58 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1913: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije uburyo bwo kwaka imisoro ku mutungo winjijwe (income tax).
1918: Igihugu cya Pologne cyatangaje ukwigenga kwacyo, kiyomora ku Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1975: Bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu gihugu cya Bangladesh barimo Syed Nazrul Islam, A. H. M. Qamaruzzaman, Tajuddin Ahmad, Muhammad Mansur Ali (...)

Tariki 03 Ugushyingo ni umunsi wa 307 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 58 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1913: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije uburyo bwo kwaka imisoro ku mutungo winjijwe (income tax).

1918: Igihugu cya Pologne cyatangaje ukwigenga kwacyo, kiyomora ku Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1975: Bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu gihugu cya Bangladesh barimo Syed Nazrul Islam, A. H. M. Qamaruzzaman, Tajuddin Ahmad, Muhammad Mansur Ali ndetse na Sheikh Mujibur Rahman biciwe muri gereza nkuru ya Dhaka.

1978: Repubulika ya Dominica yashoboye kwigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza, itangira ibihe by’ubwigenge.

1982: Mu gihugu cya Afghanistan habaye inkongi y’umuriro ikomeye, yibasiye inzira ya gari ya moshi inyura munsi y’ubutaka, isiga ihitanye abantu barenga 2000.

1986: Leta zigize Micronesia (Federated States of Micronesia) zigobotoye ubukoloni bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1997: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano birebana n’ubukungu igihugu cya Sudani, imvano y’ibi bihano yabaye ukutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gushyigikira imitwe y’intagondwa z’Abasilamu babarizwa mu Burasirazuba bwo hagati n’u Burasirazuba bw’Afurika ibinyujije mu nkunga yo kuyiha intwaro ndetse n’inkunga mu bya politiki.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1952: David Ho, umushakashatsi ku bijyanye na SIDA ufite ubwenegihugu bwa Taiwan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1997: Mike O’Neill, ukomoka mu gihugu cya Canada wamenyekanye cyane mu mukino uzwi ku izina rya hockey.

Bamwe mu batabarutse umunsi

1996: Jean-Bédel Bokassa, uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yari umwami w’abami wa Centrafrique.

Bokassa Ier

2006: Paul Mauriat, umuhanzi wa muzika ukomoka mu gihugu cyu Bufaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza