Tariki 31 Ukuboza


Yanditswe kuya 31-12-2012 - Saa 08:00'

Tariki ya 31 Ukuboza ni umunsi wa 366 ukaba ari na wo usoza umwaka wa. 2012. Ubundi umwaka usanzwe ugira iminsi 365, ariko kubera ko uyu udasanzwe ni yo mpamvu wagize 366. Igihe cyose umwaka ugabanyika na kane ugira iyi minsi.

Ibyaranze iyi tariki

1904 : Ni bwo bwambere hizihijwe umwaka mushya kuri Times Square i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1923 : Ubutayu bwa Sahara bwaciwemo n`imodoka bwa mbere.

1944 : Intambara ya kabiri y’isi yashojwe n’igihugu cya Hungary.

1955 : Isosiyete ikora amamodoka General Motors Corporation yabaye iya mbere muri Amerika gukorera miliyari y’amadolari mu gihe cy’umwaka umwe.

1965 : Jean-Bédel Bokassa, ayoboye ingabo za Repubulika ya Centrafrique hamwe na bagenzi be bahiritse ubutegetsi bwa Perezida David Dacko.

Jean-Bédel Bokassa yavutse ku ya 22 Gashyantare 1921, yitaba Imana kuri 3 Ugushyingo 1996, azwi ku izina rya Bokassa wa I wa Centrafrique na Salah Eddine Ahmed Bokassa. Yayoboye icyo gihugu kuva kuya 1 Mutarama 1966 nyuma yo guhirika ubutegetsi yaje kuba umwami w’abami (emperor) kuva ku ya 4 Ukuboza 1975 kugeza yambuwe ubutegetsi kuri 20 Nzeri 1979.

Jean-Bédel Bokassa

1980 : Léopold Sédar Senghor yeguye nyuma yo kumara imyaka 20 ari perezida wa Senegal.

1983 : Muri Nigeria, Major General Mohammadu Buhari yahiritse ubutegetsi, maze repubulika ya kabiri ya Nigeria irangira ityo.

Bamwe mu bavutse muri uyu munsi

1959 : George C. Marshall, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarabonye igihembo cyitiriwe Nobel.

1941 : Sir Alex Ferguson, umunya Ecosse utoza ikipe y’umupira w’amaguru. Amazina ye ni Sir Alexander Chapman "Alex" Ferguson akaba azwi ku mazina nka Alex cyangwa Fergie.

Yavutse kuwa 31 Ukuboza 1941 i Govan, Glasgow. Yahoze akina umupira w’amaguru, kuri ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya Manchester United.

Kuri ubu Furgerson amaze imyaka 25 atoza iyo kipe, yaciye umuhigo kuko ni we umaze imyaka myinshi ari umutoza w’ikipe imwe. Ni umugabo watsindiye ibikombe byinshi ndetse n’imidari. Muri 2008 yanditse amateka aho yabaye umutoza watsindiye igikombe cy,u Burayi inshuro zirenze imwe.

1946 : Pius Ncube, Umunyazimbabwe waharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1378 : Papa Callixtus wa III yitabye Imana mu mwaka wa 1458.

335 : Papa Mutagatifu Silvester

1384 : John Wycliffe, inzobere mu by`iyobokamana (theologian) akaba yarasobanuraga Bibiliya. Yakomokaga mu gihugu cy’u Bwongereza.

2004 : Gerard Debreu, umufaransa w’inzobere mu by’imari (economist) yatsindiye igihembo cya banki y’u Busuwisi. Yari yaravutse mu mwaka wa 1921.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!