Tariki ya 11 Mutarama

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 11 Mutarama 2017 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 11 Mutarama ni umunsi wa 11 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 354 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1879 : Hatangiye intambara yiswe Anglo-Zulu yahuje ingabo z’Abongereza n’Abazuru bo muri Afurika y’Epfo.
1908 : Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunguwe ku mugaragaro ikirangamateka kinini kizwi nka Grand Canyon National Monument.
1919 : Igihugu cya Romaniya cyigaruriye Transylvania.
1922 : Bwa mbere hatangiye ikoreshwa rya Insulin mu gikorwa cyo (...)

Tariki ya 11 Mutarama ni umunsi wa 11 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 354 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1879 : Hatangiye intambara yiswe Anglo-Zulu yahuje ingabo z’Abongereza n’Abazuru bo muri Afurika y’Epfo.

1908 : Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunguwe ku mugaragaro ikirangamateka kinini kizwi nka Grand Canyon National Monument.

1919 : Igihugu cya Romaniya cyigaruriye Transylvania.

1922 : Bwa mbere hatangiye ikoreshwa rya Insulin mu gikorwa cyo kuvura indwara ya diyabete mu muntu.

1946 : Ishyirwa ku mugaragaro rya Repubulika y’abaturage ya Albania.

1957 : Mu gihugu cya Senegal mu Mujyi wa Dakar hashizwe ishyaka ryitwa African Convention.

1962 : Ahitwa Huascaran mu gihugu cya Peru hadutse umwunzure ukaze wahitanye abantu bagera ku bihumbi bine.

1986 : Mu gihugu cya Australiya bafunguwe ku mugaragaro ikiraro kinini kiri ahitwa Brisbane mu kirwa cyitwa Queensland.

Chadli Bendjedid

1991 : Iyegura rya Perezida wa Algeria, Chadli Bendjedid.

1998 : Mu gihugu cya Algeriya habereye ubwicanyi bwiswe Sidi-Hamed massacre, buhitana abantu ijana.

2003 : Guverineri George Ryan Sr wa Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mbere y’iminsi ibiri ko ava kuri uyu mwanya yatanze amabwiriza yo kunyonga abantu 167 bari barakatiwe igihano cyo kwicwa.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

347: Théodose I, Umwami w’abami wa Roma.

1359 : Go-En’yū, Umwami w’abami w’u Buyapani.

1903 : Alan Paton, Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Afurika y’Epfo.

1983 : Kevin Rudolf, umuhanzi w’indirimbo wandika ndetse agasohora impapuro ukomoka muri Amerika.

1987 : Daniel Semenzato, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

314 : Papa Miltiade.

705 : Papa Yohani VI.

2005 : Spencer Dryden, icyamamare mu kuvuza ingoma ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2008 : Edmund Hillary, ukomoka mu gihugu cya New Zealand azwi cyane nk’umuntu wuriraga imisozi miremire dore ko ari we muntu wa mbere wageze ku musozi usumba iyindi ku si wa Everest.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Paulin, Pauline, Paulinien, Pauline-Marie, Hernin, Harn, Hern, Thernen, Hortense, Hortensia, Orthense, Ourtensi na Hygin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza