Tariki 20 Gashyantare

Yanditswe na
Kuya 20 Gashyantare 2017 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 20 Gashyantare ni umunsi wa 51 muri uyu mwaka usigaje iminsi 314 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1798: Louis Alexandre Berthier yakuye ku ngoma Papa Pius VI.
1835: Umujyi wa Concepción muri Chili wasenywe n’umutingito.
1872: Mu Mujyi wa New York, inzu ndangamurage Metropolitan y’imyuga yarafunguye.
1873: Kaminuza ya California yafunguye ishuri ryayo rya mbere ry’ubuganga i San Francisco ho muri California.
1933: Adolf Hitler yahuye mu ibanga (...)

1933: Adolf Hitler yahuye mu ibanga n’abanyenganda b’Abadage ngo batere inkunga ishyaka ry’Abanazi mu matora yari imbere.

1935: Caroline Mikkelsen yabaye umugore wa mbere wakandagiye muri Antarctica.

1944: Mu Ntambara ya II y’Isi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashe ikirwa cya Eniwetok.

2009: Ebyiri mu ndege za Tamil Tigers zitwaye ibisasu bine zarashwe n’ingabo za Sri Lanka mbere yo kugera ku ntego mu gikorwa cy’ubwiyahuzi.

2010: Mu kirwa cya Madeira cyo muri Portugal, imvura ikomeye yateje inkangu yica abantu 43, ari byo byago bikomeye mu mateka y’iki kirwa.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1901: Muhammad Naguib, wabaye Perezida wa Misiri.

1945: Annu Kapoor, umukinnyi wa sinema w’Umuhinde.

1951: Gordon Brown, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ndetse n’umudepite.

James Gordon Brown

1966: Cindy Crawford, umunyamideli w’Umunyamerika.

1988: Rihanna, umunyamuziki wo mu kirwa cya Barbade uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1862: William Wallace Lincoln, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abraham Lincoln.

2008: Emily Perry, umukinnyi wa sinema w’Umwongereza

2009: Larry H. Miller, umuherwe w’Umunyamerika wari nyir’ikipe ya Basketball ya Utah Jazz.

2010: Alexander Haig, umusirikare w’Umunyamerika wanagize uruhare muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Aimée, Aimeline, Aimelyne, Amée na Amy.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza