Tariki ya 22 Mutarama

Tariki ya 22 Mutarama


Yanditswe kuya 22-01-2013 - Saa 11:56' na Rene Anthere Rwanyange

Tariki ya 22 Mutarama ni umunsi wa 22 mu minsi igize umwaka usanzwe. Hasigaye iminsi 343 kugira ngo uyu mwaka turimo ugere ku musozo wawo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1528 : U Bufaransa n’u Bwongereza bashoye intambara i Charles Quint.

1666 : Saint-Germain-en-Laye yabaye icumbi ry’Umwami w’u Bufaransa Louis XIV.

1689 : Umwami w’u Bwongereza, Jacques II, yarahunze yakirwa na Louis XIV i St Germain.

1711 : Espagne yahaye u Bwongereza ibirwa bya Îles Malouines.

1798: Ihirikwa ry’ubutegetsi mu Buholandi.

1812 : Intambara ya Tenancingo yiswe intambara y’Ubwigenge bwa Mexique.

1871 : Habaye imyigaragambyo i Paris y’abarwanya Guverinoma, ku itegeko rya Gustave Chaudey abantu benshi bahasize ubuzima kubera urufaya rw’amasasu.

1901 : Edward II yabaye umwami w’u Bwongereza asimbuye nyina Umwamikazi Victoria dore ko yari amaze kwitaba Imana.

1905 : Ahitwa St Petersberg ho mu gihugu cy’u Burusiya habaye impinduramatwara mu bya politiki abantu benshi bahasiga ubuzima.
Uyu munsi bawita Bloody Sunday ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga icyumweru cy’amaraso.

1917 : Mu ntambara ya mbere y’isi yose Woodrow Wilson wari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahamagariye ibihugu by’u Burayi guhagarika imirwano batitaye ku kuba batsinze cyangwa batsinzwe intambara barimo.

1924 : Ramsay MacDonald yabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’u Bwongereza.

1927 : Bwa mbere mu mateka y’isi umupira w’amaguru wanyujijwe kuri radio uri kuba ako kanya(live). Uyu mupira wari wabereye i Highbury uhuza ikipe ya Arsenal na Sheffield United.

1944 : Mu ntambara ya kabiri y’isi yose ingabo zari zarishyize hamwe zagabye igitero ku Butaliyani mu gace kitwa Anzio.

1946 : Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashinzwe ikigo cy’ubutasi cyitwaga Central Intelligence Group cyaje guhinduka Central Intelligence Agency (CIA mu magambo y’impine).

1957 : Igihugu cya Israel cyatangaje ku mugaragaro ko gikuye ingabo zacyo ku kigobe cya Sinai.

1962 : Ishyirahamwe rya za leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryahagaritse Cuba muri iryo shyirahamwe.

1963 : Ibihugu by’u Bufaransa n’u Budage byasinye amasezerano y’ubufatanye yiswe Elysée treaty. Aya masezerano yashyizweho umukono na Charles de Gaulle ku ruhande rw’u Bufaransa ndetse na Konrad Adenauer ku ruhande rw’u Budage.

1968 : Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye icyitwa Operation Igloo White. Ibi byari uburyo bw’ikoranabuhanga bwari kubafasha kugabanya umuvuduko w’abakomunisite (communistes) muri Vietnam y’amajyepfo.

1969 : Umuntu witwaje intwaro yagerageje guhitana Leonid Brezhnev wari perezida w’icyitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

1973 : Indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 yafashwe n’inkongi y’umuriro mbere y’uko igwa ku kibuga cy’indege cya Kano muri Nigeria. Iyi mpanuka yahitanye abagera ku 176.

1977 : Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jimmy Carter, yahaye imbabazi abasirikare batorotse intambara yo muri Viêt Nam.

1979 : Filime « Holocauste » yerekanwe bwa mbere mu Budage.

1987 : R. Budd Dwyer umunyapolitiki ukomoka muri leta ya Pennsylvania yiyahuye yirashe mu kiganiro yakoranaga n’abanyamakuru kigahita kinaca kuri televiziyo. Ibi byakuruye impaka ndende hagati y’abanyamakuru.

1991: Iraki yohereje igisasu cya Scud gihitana abantu batatu i Tel Aviv mu ntambara yiswe « Guerre du Golfe ».

1992 : Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umutwe witwara gisirikare wigaruriye radiyo y’igihugu iherereye mu murwa mukuru Kinshasa basaba guverinoma kubahiriza amasezerano bari bagiranye.

1999 : umuvugabutumwa Graham Staines ukomoka mu gihugu cya Australia yatwikiwe mu modoka ye hamwe n’umuryango we wose mu burasirazuba bw’u Buhinde. Ibi byakozwe n’intagondwa zo mu idini y’aba Hindus.

2006 : Evo Morales yarahiriye kuyobora igihugu cya Bolivia.Uyu niwe Perezida w’umusivile wari uyoboye iki gihugu mu mateka yacyo.

2012 : Amatora yemerera igihu cya Croatia kwinjira mu muryango w’Ibihugu by’i Burayi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1561 : Francis Bacon, Umwanditsi w’Umwongereza.

1729 : Gotthold Ephraim Lessing, Umwanditsi w’Umudage.

1858 : Beatrice Webb, Umwanditsi w’Umwongereza.

1914 : Igikomangoma Sisowath Sirik Matak, Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Cambodge.

1937 : Jean-Pierre Miquel, Umwanditsi w’Umufaransa.

1982 : Fabricio Coloccini, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentina.

1985 : Mohamed Sissoko, umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Mali.

1985 : Tommy Knight,umukinnyi wa filimi ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi

1850 : Guillaume-Joseph Chaminade, Umupadiri w’Umufaransa washinze umuryango w’Abamariyanisiti (Société de Marie (Marianistes).

1901 : Victoria, Umwamikazi w’u Bwongereza.

Lyndon B. Johnson

1973 : Lyndon B. Johnson, wabaye perezida wa 36 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1995 : Rose Fitzgerald Kennedy, Nyina wa Perezida John Fitzgerald Kennedy.

2008 : Roberto Gari, umunyamerika wamenyekanye cyane mu gukina filimi.

2009 : Chau Sen Cocsal, Minisitiri w’intebe wa Cambodge.

2010 : Jean Simmons, Umukinnyi w’amakinamico w’umwongereza.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Vincent, Bixente, Vicenç, Vicente, Vikentiy, Vince, Vincenc, Vincente, Vincenz, Vincenzo , Vinzenz, Visant, Wincenty, Barnard, Bernard, Blésille, Laura, Laora, Lora, Timothée, Timea na Timeo.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO