Tariki ya 3 Mata

Tariki ya 3 Mata


Yanditswe kuya 3-04-2014 - Saa 06:45' na IGIHE

Tariki ya 03 Mata ni umunsi wa 93 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 272 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

33 : Umunsi wemejwe n’abanyamateka ko aribwo Yesu Kristo w’i Nazareti yabambwe.

1043 : Edward the Confessor yambitse ikamba ry’umwami w’u Bwongereza.

1077 : Inteko nshinga mategeko ya mbere ryatashinzwe i Friuli.

1834 : Mu ntambara y’u Bugiriki iharanira ubwigenge, aba Generari batangiye urukiko rw’ubugambanyi.
1885 : Gottlieb Daimler, yahawe uburenganzira n’ubudage bwo gukoresha moteur.

1922 : Joseph Stalin yabaye umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ishyaka ry’aba Communist ba Soviet Union.

2004 : Ibyihebe by’abayisiramu byapfiriye mu mutego watezwe n’abapolisi, kuya 11 Werurwe mu nzu zabo i Madrid.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1367 : Henry IV, Umwami w’u Bwongereza.

1973 : Matthew Ferguson, umukinnyi w’amafilime w’umunya Canada.

1979 : Leandro Vieira,umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brezil.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1728 : James Anderson, umunyamategeko wo muri Scottish.

1990 : Sarah Vaughan, umuririmbyikazi w’umunyamerika.

2007 : Eddie Robinson, Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru w’umunyamerika.

Ibindi kuri uyu munsi

Umunsi mwiza kuri Richard, Dick, Ricard, Ricardo, Riccardo, Richarde, Richardine ; Izuned, Idumet, Idunet, Iduned ; Nicétas, Nikita ; Sixte, Sixtina na Sixtine.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO