Tariki ya 6 Gashyantare

Tariki ya 6 Gashyantare


Yanditswe kuya 6-02-2014 - Saa 07:22' na IGIHE

Tariki 6 Gashyantare ni umunsi wa 37 mu minsi igize uyu mwaka usigaje iminsi 328 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1788: Leta ya Massachusetts yabaye iya 6 kwemeza itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1806: Mu ntambara yabereye San Domingo, Abongereza batsinze Abafaransa mu Birwa bya Caraibes.

1918: Abagore barengeje imyaka 30 bahawe uburenganzira bwo gutora.

1942: Mu ntambara ya II y’Isi, u Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutera Thailand.

1952: Elizabeth II yabaye Umwamikazi w’u Bwongereza n’uwa Commonwealth ubwo yari muri Treetops Hotel muri Kenya.

1958: Abakinnyi 8 ba Manchester United F.C. baguye mu mpanuka yo mu mujyi wa Munich.

1981: National Resistance Army ya Uganda yagabye igitero ku ngabo za Uganda mu karere ka Mubende.

1998: Washington National Airport yiswe Ronald Reagan National Airport.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1924: Billy Wright, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’u Bwongereza.

1929: Valentin Yanin, Umunyamateka w’Umurusiya.

1945: Bob Marley, Umunyamuzika wo muri Jamaica.

1946: Jim Turner, Umunyapolitiki w’Umunyamerika.

1984: Darren Bent, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’u Bwongereza.

Darren Bent

1984: Antoine Wright, Umukinnyi wa Basketball y’Umunyamerika

1985: Yang Yu, Umukinnyi wo koga w’Umushinwa.

1986: Brendan Taylor, Umukinnyi wa Cricket wo muri Zimbabwe.

1992: Víctor Mañon, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Mexique.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1998: Carl Wilson, Umunyamuzika w’Umunyamerika wo mu itsinda rya The Beach Boys.

2005: Karl Haas, Umunyamakuru wa radio muri Amerika.

2011: Gary Moore, Umunyamuzika wo muri Ireland.

Imwe mu minsi mikuru

Umunsi mpuzamahanga wo kutababarira abahohotera imyanya ndangagitsina y’abagore (International Day of Zero Tolerance to Female Genital Mutilation).

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Balthazar, Gaspard, Gasparde, Gaspardine, Jasper ; Melchior, Raphaëlle, Théophanie, Tiphaine, Tifaine, Tifenn, Tifenne, Typhaine, Tiffany na Théophania.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO