Tariki ya 8 Gashyantare


Yanditswe kuya 8-02-2013 - Saa 09:04'

Tariki 8 Gashyantare ni umunsi wa 39 mu minsi igize uyu mwaka usigaje iminsi 326 ngo urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1238 : Abamongole batwitse umujyi wa Vladimir wo mu Burusiya

1250 : Intambara ya karindwi mu ziswe Crusades yari igeze ahitwa Al Mansurah.

1865 : Abitabiriye amatora muri Leta ya Delaware bamaganye ingingo ya 13 y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahitamo gukomeza ubucakara muri iyo Leta.

1922 : Perezida Warren G. Harding yatangije radiyo ya mbere muri White House.

Perezida Warren Gamaliel Harding

1924 : Muri Leta ya Nevada hahaniwe umuntu wa mbere hakoreshejwe igihano cy’urupfu ariko ashyizwe mu cyumba kirimo umwuka uhumanye.

1942 : Mu ntambara ya II y’Isi, u Buyapani bwateye Singapore.

1946 : Ubwa mbere Bibiliya yahinduwe mu buryo buriho ubu yashyizwe ahagaragara.

1948 : Hashyizweho Ingabo z’abaturage ba Koreya y’Amajyaruguru.

1950 : Igipolisi cy’ibanga cyitwa Stati cyo mu Budage bw’Uburasirazuba cyashyizwe ahagaragara.

1952 : Elizabeth II yatangajwe ku mugaragaro ko ari we Mwamikazi w’u Bwongereza.

1963 : Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babujijwe gukora ubuhahirane ubwo ari bwo bwose n’abaturage ba Cuba bikozwe n’ubutegetsi bwa John F. Kennedy

1963 : Minisitiri w’Intebe wa Irak Brigadier General Abdul-Karim Qassem yahiritswe ku butegetsi

1965 : Indege ya Eastern Air Lines Flight 663 yahagurutse bigoranye ihita yitura hasi ku kibuga cya John F. Kennedy International Airport muri Leta ya New York maze yica buri wese wari urimo

1978 : Inama ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanyuze bwa mbere kuri radiyo.

1979 : Denis Sassou-Nguesso yabaye Perezida wa Congo ku nshuro ya mbere ye ya mbere.

1989 : Indege ya Independent Air, Boeing 707 yaguye ahitwa Santa Maria yica abantu 144.


Bamwe mu bavutse uyu munsi

1932 : Jean Saunders wavutse yitwa Jean Innes, umwanditsi w’Umwongereza.

1970 : Alonzo Mourning, umukinnyi wa basketball w’Umunyamerika.

1974 : Seth Green, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerika.

1980 : Stephen Wright, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umwongereza.

1982 : Sousuke Takaoka, umukinnyi wa sinema w’Umuyapani.

1983 : Jermaine Anderson, umukinnyi wa basketball w’Umunyakanada.


Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1932 : Vincent "Mad Dog" Coll ukomoka muri County Donegall muri Ireland, ibandi rikomeye ryo mu mujyi wa New York.

1936 : Charles Curtis, Visi Perezida wa mbere w’umuhindi gakondo wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!