Tariki ya 5 Kamena

Yanditswe na

Williams John N.

Kuya 5 Kamena 2019 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Taliki ya 05 Kamena buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije.
Bimwe mu byibukwa ku wa 05 Kamena
05/06/1305 : I Pérouse, Bertrand de Got yatorewe kuba Papa ku izina Clément V. Niwe wimuriye icyicara gitagatifu i Avignon, hari kuwa 09 Werurwe 1309
05/06/1409 : Papa Grégoire XII yaregujwe
05/06/1849 :Danemark yatoye itegeko nshinga rigena ingoma ya Cyami igomba kubayobora
05/06/1862 : Ubufaransa bwigaruriye Cochinchine.
05/06/1876 : Nibwo Sayyid Bargash, (...)

Taliki ya 05 Kamena buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije.

Bimwe mu byibukwa ku wa 05 Kamena

05/06/1305 : I Pérouse, Bertrand de Got yatorewe kuba Papa ku izina Clément V. Niwe wimuriye icyicara gitagatifu i Avignon, hari kuwa 09 Werurwe 1309 


05/06/1409 : Papa Grégoire XII yaregujwe 

05/06/1849 :Danemark yatoye itegeko nshinga rigena ingoma ya Cyami igomba kubayobora 

05/06/1862 : Ubufaransa bwigaruriye Cochinchine. 

05/06/1876 : Nibwo Sayyid Bargash, Sultan w’i Zanzibar yafunze iguriro ry’abacakara bakurwgaa mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, ariko cyae cyane muri Tanzania. Aho iri guriro ryahoze, haje kubakwa Kiliziya nini y’abangilikani. 

05/06/1926 : Robert Earl Hugues niwe wagaragaye nk’uwari ufite ibiri byinshi ku isi. Ubwo yapimwaga uyu munsi, yasanganywe 486 Kg.

image

Robert Earl Hugues

05/06/1947 : General George Marshall w’umunyamerika, yashyizeho gahunda yo gufasha uburayi kongera kwisana no kwiyubaka nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Iyi gahunda yahise imwitirirwa « Plan Marshall » 

Intambara y’iminsi itandatu, ku isabato bakaruhuka

05/06/1967 : Hatangiye intambara yiswe iy’iminsi itandatu, hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu. Abarwanyi b’impande zose bavuniye ibiti mu matwi, banga kwitabira umuhamagaro w’Umuryango w’Abibumbye wasabaga ko habaho agahenge, hagashakirwa umuti w’ibibazo mu mishyikirano. Intambara yiswe iy’iminsi itandatu, kuko Israel itashakaga gukandagira umunsi w’isabato (wa karindwi) bakiri ku rugamba. Umwe mu bakiriho bayirwanye ni General Ariel Sharon, wabaye Ministiri w’Intebe wa Israel . Amaze imyaka ine n’igice muri koma, ntiyumva ntabona, cyakora ngo aracyahumeka.

image

Gen Ariel Sharon imbere, inyuma ye hari Shimon Peres

05/06/1975 : Canal de Suez, yari yarafunzwe mu gihe cy’intambara y’iminsi itandatu (yavuzwe hejuru), yongeye gufungurwa bundi bushya. 

05/06/1989 :Icuruzwa ry’amahembe y’inzovu ryahagaritswe henshi ku mugabane w’Uburayi, hagamijwe kubungabunga umutekano w’inzovu. Kuva uwo munsi ariko, amahembe y’inzovu yarushijeho gushakishwa, kuko igiciro cyayo cyahise kizamuka cyane.

05/06/1995 : Nibwo imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore ku nshuro ya gatatu, yatangijwe. Iyi mikino yabereye muri Suede.

05/06/2000 :Ubudahangarwa bwa General Pinochet wigeze kuyobora Chile, bwakuweho n’urukiko rw’ubujurire rwa Santiago

05/06/2010 : Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije ku rwego rw ‘isi, wizihirijwe mu Rwanda, uhurirana na gahunda yo kwita izina ingagi zari zimaze iminsi zivutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza