98.8% by’abatuye Uburasirazuba nta kibazo cy’imirire mibi bafite PRINT VISITS : 20313 COMMENTS: 18 

98.8% by’abatuye Uburasirazuba nta kibazo cy’imirire mibi bafite


Yanditswe kuya 21-02-2012 - Saa 14:24' na Ruzindana RUGASA

Mu bibazo n’ibitekerezo yagejejweho n’abaturage bo Ntara y’Uburasirazuba ayobora, Guverineri Uwamariya Odette yatangarije IGIHE.com ko 1.2% by’abatuye iyi ntara aribo bonyine bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi.

Guverineri Uwamariya Odette yatangaje ibi, nyuma y’ikibazo yari abajijwe n’umusomyi wa IGIHE.com witwa Kamugundu Richard wagize ati :

Kamugundu Richard : Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kubungabunga ibidukikije mbona umwaka utaha twatera imbuto ziribwa gusa, tukazitera ku misozi idahinzwe ndetse tugakora na Park y’imbuto ziribwa gusa. Ubworozi bw’amafi nabwo bwafasha ku rwanya imirire mibi kuko amafi nayo yororerwa mu rugo (ababyize baziyambazwe muri iki gikorwa) kuko tubona mu Bihugu byo hanze abantu bafite amafi mu ngo.

Imirire mibi ntago iri mu bakene gusa kuko hari n’abakire nabo barya ibinyamavuta n’ibinyamasukari byinshi bakagira umubyibuho ukabije ushobora kubatera indwara z’umutima, impyiko, umwijima n’ibindi. Hakeneye amahugurwa kuri iki kibazo kuko no mu bayozi ntibabisobanukiwe.

Guverineri Uwamariya : Ku kibazo cy’imirire mibi, nibyo koko byagaragaye ko gihari. Ndagirango mbamenyeshe ko abantu 30.000 kuri 2.500.000 (1.2%) batuye mu Ntara y’Uburasirazuba aribo byagaragaye ko bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere bwamaze gufata ingamba zo kurwanya imirire mibi kandi twarasabye buri wese kubigiramo uruhare. Ubu Uturere twose twateganyije ingamba zitandukanye ariko imwe murizo ni ukumenyekanisha ko hari ikibazo cy’imirire mibi.

Ibi byagiye biganirwaho mu nama zitandukanye cyane cyane mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ubundi buryo ni uko mu nama nyinshi aho twateraniye tugomba gusaba abaturage bacu guharanira kurya neza ; kuva kuwa 28/01/2012 iyo gahunda twayitangije ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu no mu ntara by’umwihariko yacu by’umwihariko.

Ku rwego rw’Igihugu hatangijwe ku mugaragaro gahunda y’umwaka umwe yo kurwanya imirire mibi muri rusange no ku bana bafite munsi y’imyaka itanu by’umwihariko. Imirire myiza y’abaturage ni inkingi y’ubuzima bwiza, iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, rero tuzakomeza kugeza aho imirire mibi itakivugwa.

Ni muri urwo hateguwe gahunda y’umwaka umwe ku kurwanya imirire mibi ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bikurikira :

-  Kugira akarima k’igikoni mu rugo

-  Kugira umuco wo kunywa amata kandi atetse

-  Korora amatungo magufi by’umwihariko inkoko

-  Kwitabira gupimisha abana no gukurikirana inyigisho zo kugenzura no gutezimbere imikurire y’umwana wese ufite munsi y’imyaka 5.

-  No gukangurira babyeyi ko bagomba gupimisha abana buri gihe bagiye ku kigo nderabuzima kugirango bamenye ibipimo by’abana babo ndeste n’ibisobanuro byabyo

Ku bantu babyibuha, nabo ni ukubashishikariza kurya ibyokurya bidafite amavuta menshi kandi bagasabwa no gukora Siporo kuko byagaragaye ko bifasha mu kugabanya umubyibuho.

Guverineri Uwamariya Odette aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE.com

Kabanda Saleh : Muzambarize Gouvernor ingamba afite zo kuringaniza imbyaro, kuko abaturage bakomeje kubyara abana badabashije kurera, bigatuma ubukene buhoraho mu miryango.

Ni izihe ngamba afite zo guhugura abakangurambaga ku bijyanye no kuboneza imbyaro no gutanga ibikoresho byo kuringaniza imbyaro mu mafarumasi yose kandi ku buntu ?

Ni izihe ngamba ateganya zo guhugura abayozi bo mu turere, imirenge, utugari n’imidugudu ku bijyanye no kuringaniza imbyaro, kurwanya SIDA, Kanseri, Diyabete, n’indwara zo mu mutwe, kuko nabo badasobanukiwe ? Ese kubwe akurikije ubushobozi bw’abaturage ayobora yabagira inama yo kubyara bangahe ? Njye mbona abakwiye ari babiri ku muryango. Murakoze.

Guverineri Uwamariya : Nibyo koko ntabwo twishimira ko abaturage bacu babyara abo badashoboye kurera kuko ibi biduheza mu bukene nk’uko Kabanda abivuga. Gusa ingamba zo zirahari kandi zirakoreshwa ku bijyanye n’ubukangurambaga ku iringaniza ry’ibyaro hashizweho ingamba zitandukanye (vasectomy, gukoresha agakingirizon’ibindi), kandi n’abajyanama b’ubuzima babihuguwemo bityo bakaba babyigisha abaturage.

Icyagorana ni ugutanga ibyo bikoresha byabugenewe ku buntu ariko byizweho bishobora gutangwa ku giciro gito. Ibyo byakorerwa ubuvugizi kimwe n’uko hari aho Leta iba ikorana n’imishinga abaturage bakabona ibyo bikoresho ku mafaranga make.

Ku kindi kibazo cy’uwabajije agira ati : “Muzatubarize icyo Intara iteganya mu gukemura ikibazo cy’abafite ubumuga kuko ngo aribo bantu ubona babayeho nabi cyane mu bijyanye n’iterambere, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yamusubije muri aya magambo.

Guverineri Uwamariya : Hategurwa ibikorwa byihariye ku babana n’ubumuga cyane cyane ko kuri buri Karere hagiye hashyirwaho abakozi bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abamugaye ndetse ababana n’ubumuga bahagarariwe mu buyobozi bufata ibyemezo (Inama Njyanama, Inama y’Igihugu y’ababana n’ubumuga). Hakozwe kandi gahunda y’ibikorwa y’imyaka 5 kuri buri Karere.

Gusa icyo ubuyobozi bwibanzeho n’ugushishikariza ababyeyi gushyira abana babo bafite ubumuga mu mashuri.

Hagiye hashyigikirwa ndetse hashyirwaho ibigo by’amashuri bifasha abana babana n’ubumuga (Gatagara– Rwamagana, Gahini – Kayonza) mu rwego rwo kubafasha kwiga kubufatanye n’abaterankunga ndetse na Leta.

Gusa ibigo nk’ibyo birahenze ntabwo ubushobozi bwabonekera rimwe. Ku bijyanye no mu ubuzima busanzwe butari ubw’ishuri abamugaye bagiye bashishikarizwa kwihangira imirimo bashoboye gukora ndetse n’imishinga ibyara inyungu.

Tubabwire ko ibi ari ibibazo bicye byari byabajijwe bitibanda ku karere runaka, ariko ibyo mwabajije byerekeranye n’akarere nabyo tuzabibagezaho.

Hejuru ku ifoto : Ibiro by’Intara y’Uburasirazuba

IBITEKEREZO
iyi mibare bayivanye mu kirere kabisa.nashatse ahantu hari scientific bavanye iyi mibare ndahabura . ubu se uyu mudamu arimo arakomeza ikizere yagiriwe. ?
22.02.2012 saa 11:06
konyine
ntimukajye mutubeshya, muvuge ko inzara yishe abantu ariko, maze n'ibirayi byarabuze mu mugi wa kigali none ngo inzara ntayihari
22.02.2012 saa 08:24
nzovuna
@Kiakwama, nagirango nkubwire ko ako kazi urimo guha igihe.com, katari mu nshingano zayo !!
22.02.2012 saa 06:48
Iagenar
Guverineri arakoze cyane. n' izindi provinces nizitubwire. jye simperuka mu Rwanda ariko sinzi niba bishoboka ko abantu bose barya neza ( 98% ). Ndumva u rwanda rusigaye runganya n' ibihugu byo mu burayi mu mirire. America yo turayirenze kuko basigaye bameze nabi. Bravo Rwanda !!!
22.02.2012 saa 00:43
Silver
Nagira inama abantu gusoma report za UNDP/PNUD ivuga kuri Human Development Index bakareba naho duhagaze (turi mu mwanya wa 166 kw'isi). Iyo Index igaragaza iterambere ikanagaragaza uburyo iryo terambere rigera kubaturage bashyingiye ku bumenyi (education), ubuvuzi (Health), umutungo (Wealth), Ubusumbane (Inequalities), kurwanya ubukene (poverty reducation), n'ibindi bifatika. Iyi ni a real research kuko ubukungu bw'igihugu bushobora kwiyongera (8% nkuko baherutse kubitubwira) ariko nanone abaturage bakikuba kenshi kurusha iyo nyongera cyangwa se amafaranga akakoreshwa nabi. Bikaba byasobanura impamvu ki twumva ngo twateye imbere ariko ubukene bugakomeza kwiyongera. Link ngiyi http://hdrstats.undp.org/en/countri... (in english) no mu gifaransa yaboneka uhinduye ururimi. Murakoze. P.S : Nibaza impamvu ki Igihe.com idashakisha andi makuru ari independant atari ayo yahawe n'inzego z'ubutegetsi ngo nayo bayatugezeho, hajye habayo no kuvuguruzanya bityo tukiyubaka twubaka n'igihugu cyacu. Kuko umuyobozi wivugira icyo yishakiye aba akwiriye kugaragarizwa ukuri uko abandi batubona cyangwa se babibona akanisobanura kubyo avuga.
22.02.2012 saa 00:06
Kiakwama
Ndemeza nkomejeko uyu mutegetsi akora nka shebuja wa ministeri imugenga. Nawe avana amakuru yabaturage kuri interneti !!! Maze ati 98.8% nta milire mibi. Twibukeko hashize giti Prezida asuye ikigo cyubuzima maze agasanga abaaturage bishwe na bwaki muri iriya provinsi !!! Abahaturiye rero nibo batanga amakuru yemeye kandi natwe twahasuye muri iyi minsi twiboneye ukuntu imilire yasubiye inyuma ! Muri make, abategetsi nibareke gutega amatwi interneti bajye kureba abaturage, maze bamenye ibihaba bitari ibyo bumvise ngo ni imihigo !
21.02.2012 saa 12:28
Bihoyiki Chris
ikibazo n'icy'imirire myiza kuko ibyo barya bituzuye. Bafite ikibazo cyo kurya neza. Naho iyo mibare iherwa n'amazeru atatu rwose ni imihimbano. Abenshi barya akaboga kuri Noheri no kuri Bunani gusa. Abarya kabiri ku munsi ni bangahe ? ababona agafaranga ko kugura isukari, amavuta, ifi, umugati, soja, ibishyimbo...ni bangahe ? Ngirango hari ikibazo cyo gutara no gutangaza inkuru. Cyokoze uyu Muyobozi Igihe.com mukunda kutugezaho amakuru ye. Ese kuvuga ko ari ugutaruka " Ubutatu" bwacu yarabutemye ?!
21.02.2012 saa 10:45
muyoboke anicet
governor we ndakwikundira na fraicheurs zawe gusa naho ibindi gumya ugerageze uri mu nzira IMANA izagufasha
21.02.2012 saa 10:39
kamali
Ubu bushakashatsi buba bwarakozwe nande ?
21.02.2012 saa 10:27
Ruhara
Muri iyi nkuru... uwitwa Richard ngo tworore amafi mu ngo nko mu bihugu byateye imbere ?? Aho ntavuga za poissons rouges n'andi mabara menshi abakire bashyira mungo, muri za "étangs", n'ahandi ariko ari imitako zitaragenewe kuribwa ??? Bibaye ibyo wakorora ebyiri kandi ntacyo byaba bimaze. Naho kuvuga ngo : akarima k'igikoni, kunywa amata... ni ibintu bike cyane ngo tube twavuga ko imirire myiza igaragara ! Izo nkoko kandi abenshi barazifite...ahubwo nibabumvishe ko bagomba kunyuzamo bakazirya, bagahorana amagi mu nzu aho kubigurisha byose. Njye navuga ko ibiryo bihari ahubwo ntidusobanukiwe akamaro kabyo mu mubiri ngo aho kubigurisha ayo tujugunya mubidafitiye akamaro umubiri, tubyirire ! Tubyibazeho.
21.02.2012 saa 10:20
G.D
Najyaga nemera byinshi ariko ibi byo ndabihakanye kuko si ibisaba kujya mw'ishuri kugira ngo umuntu abirebe. Byari kuba byiza tumenye ikigo cyakoze ubu bushakashatsi ! Abayobozi bacu bakwiye kumenya ko u rwanda turimo ubu ari urw'ibigaragara atari urw'amagambo gusa (igipindi) kuko abantu bamaze kujijuka. Ikindi kuvuga ibi hari abaturage bababaye ntacyo tuba tubafashije rwose kuko ibi bidakemura ikibazo ahubwo biracyongera. Binyibukije umuyobozi umwe watanze report y'uko mu murenge we nyakatsi itakiharangwa hanyuma abakozi ba MINECOFIN bahanyuze bigiriye mu kazi kabo basanganirwa na za nyakatsi ahubwo zirenze izo bajyaga babona ahandi ! bayobozi rero mukorere ineza y'abo muyobora atari ugushaka gushimwa n'ababayobora. Ibi byerekana gukunda igihugu guke ndetse n'imyumvire ikiri inyuma. Korera abaturage ureke gushaka ko president, premier, cg minister agushima hanyuma abo uyobora nibaba bagushima nta mpamvu z'uko n'abandi batagushima.
21.02.2012 saa 10:15
katabs
Governor yavuze ko 30.000 muri 2.500.000 aribo bagaragyeho imirire mibi. Uyu rero uvuga ko Kibungo bishwe no kurya igikashi bari muri abo 30.000. Nawe ntiyahakanye ko nta mirire mibi ihari kandi naho yagaragaye hafatiwe ingamba zo kuyirwanya. Reka tujye dushima ibyakozwe n'abayobozi ntitukabe indashima.
21.02.2012 saa 09:08
Alpha
dear Igihe.com, Nagirango niba bitabagoye, muntumikire kuri Madamu Guverineri no ku bandi bose bifuza gusoma iyi 'comment' Let's suppose you carried out survey and came up with that conclusion (yet am sceptical), then you devised some strategies, one of which is 'kumenyekanisha icyo kibazo', whom do you intend to make aware of this situation ? to people ? to health workers ? to those in charge of nutrition on national level ? Do you really think people ignore that they don't have enough to eat ? then you throw up smoke pretending that some of your people are suffering from obesity, diabetis, and so forth ? how many are they Mrs Governor ? Don't fool us ! Another strategy is (ofcourse) vasectomy, and it is clear that you will (as usual) brainwash people and force them to LEARN IT, LOVE IT, LIVE IT. Yet, we ALL know that that is the ultimate birth control method to be used ONLY when others have failed and by ful consent... As regards people with disabilities, Mrs Governor is boastfully telling us there is a 5 year strategic plan but fail to name at least one point on that academic paper. Does she think we, poor people who hardly can send a message via Igihe.com can understandand what is behind 5 YEARS STRATEGIC PLAN writen in bold capital letters ? Ofcourse our disabled children will be sent to school as any other child, and we will make cooperatives like other self-employed people allover the country. So what on earth does the province plan to do ? I have to say that I agree with the governor on a couple of things : no more Moringa trees, it was a mascarade ! yet why do you always want us to grow what you have decided upon up there in your cosy urban offices without asking us our opinion ? I also agree that drinking milk is good for our health, I have always known that, it's no news. But it is not the only thing that makes my children suffer from malnutrition. Thank you Mrs Governor, Could you please, if you care, give me an anwer to my depressing litany ? Regrds, Ornella
21.02.2012 saa 08:23
Ornella
ibinyoma gusa gusa !!!!
21.02.2012 saa 08:01
murenzi
Kuki abayobozi batanguranwa kuvuga ko nta kibazo kiri aho bayobora ni ukubera iki ? None se aho kubeshya ntiwavugisha ukuri ababishinzwe bakabona uko uko babatera inkunga ? Uko gukomeza kwihagararaho ngo murasigasira imihigo nibyo bituma turushaho gusubira inyuma. Usohotse uko ari ntabigayirwa ! Ntimugatekinike Prezida yarabibabujije none mwaranze
21.02.2012 saa 07:55
Kanakuze
Ngo 98.8% barya neza !!!!!!Nta kibazo cy'imirire mibi bafite,Imana izakomeze ibafashe mwibere muri ubwo bushorishori,abaturage baramutse basomye iyi nkuru barira bagahogora.Ukuri ku mibereho n'imirire y'abanyarwanda irazwi namwe murayizi gusa muzajye muhora musaba Imana ibagumishe kuri izo ntebe kuko hagize ubashinyagurira nkuku murimo kubikora mwababara cyane.Oh my God !!!Muratanga n'imibare peee !!Ubundi se imirire mibi indicateurs mu bushakashatsi mwakoze ubwo zari izihe ?
21.02.2012 saa 07:54
gasongo
Reka gusetsa wa mutegarugoro we ubwo se ushaka kuvuga ko wazegurutse mu baturage koko ?? Yewe jya Kibugo mu biturage urebe abagabo biswe no kurya igikashi niho ubyemera
21.02.2012 saa 07:03
nsweing
Ingamba ni byiza ariko amagambo make ahubwo ibikorwa byinshi. Gusa mureke kuvuga "Ababana n'ubumuga"ahubwo abafite ubumuga. ibyo bizanasaba kubavana mu kiciro cy'abatishoboye ahubwo bagahabwa umwanya ubakwiye ngo bagaragaze ibyo bashoboye. Bravo guverineri.
21.02.2012 saa 07:03
######

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!